Ubukungu bw’isi bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 2.5 % muri 2020

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 01:12
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko ubukungu bw’isi mu mwaka wa 2020 buzazamuka ku kigero cya 2.5 % kubera ko hari izamuka ry’ubucuruzi n’ishoramari mu bice bitandukanye by’isi, bitandukanye n’umwaka ushize aho bwazamutse ku kigero cya 2.4 %.

Muri iyi raporo izwi nka Global Economic Prospects yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, Banki y’Isi ivuga ko izamuka ry’ubukungu mu bihugu byateye imbere rizaganyukaho 1.4 % kubera kugabanyuka kw’ibikorerwa mu nganda mu gihe mu bihugu biri gutera imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere ubukungu buzazamukaho 4.1%.

Visi Perezida ushinzwe izamuka ry’ubukungu n’imari muri Banki y’Isi, Ceyla Pazarbasioglu yahamagariye abakora igenamigambi mu bihugu bitandukanye gukora amavugurura hakiri kare, azahangana na zimwe mu mbogamizi zishobora kuzitira izamuka ry’ubukungu.

Yagize ati “Mu gihe izamuka ry’ubukungu mu bihugu biri gutera imbere n’ibiri mu nzira y’amayambere rizakomeza kuba rito, abafata ibyemezo bakwiriye gufatirana ayo mahirwe bagakora amavugurura azatuma habaho kuzamuka k’ubukungu ari nabyo bizagira uruhare mu kugabanyuka k’ubukene.”

Ceyla Pazarbasioglu yavuze ko hakenewe uburyo bworohereza ubucuruzi mu bihugu, iyubahirizwa ry’amategeko, uburyo bwo gucunga amadeni ibihugu bifite n’uburyo bwo kongera ibikorerwa mu bihugu imbere.

Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubukungu bwabyo biteganyijwe ko buzagabanyukaho 1.8% ahanini bitewe n’ingaruka z’ibyemezo byo kongeza imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa no kuba hakiri urwikekwe kuko ntawe uzi iyo bigana. Mu bihugu bikoresha amayero ubukungu buzazamukaho 1 % kubera ibibazo biri mu mikorere y’inganda.

Hashingiwe ku turere, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubukungu bwayo byitezwe ko buzazamukaho 2.9 % muri uyu mwaka kubera icyizere abashoramari bafitiye bimwe mu bihugu bikomeye muri ako karere.

Izamuka ry’ibiciro bya peteroli naryo biteganyijwe rizabigiramo uruhare kuko ibihugu biyicukura bizinjiza menshi, n’umusaruro w’ubuhinzi ukaba witezweho kugenda neza.

Mu bihugu nka Afurika y’Epfo biteganyijwe ko ubukungu buzazamukaho 0.9 %, muri Nigeria buzazamukaho 2.1 % naho muri Angola buzamukeho 1.5 %. Muri Kenya biteganyijwe ko ubukungu buzazamukaho 6 %.

Muri Aziya na Pacifique, ubukungu bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 5.7 %, mu Burayi na Aziya yo hagati buzaguma kuri 2.6 %, muri Amerika y’Amajyepfo buzazamuka kuri 1.8 % mu gihe mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika y’Amajyaruguru ubukungu buzazamukaho 2.4 %.

Raporo ya Banki y’isi igaragaza ko muri Aziya y’Amajyepfo ubukungu buzazamuka ku kigero cya 5.5 %.

Ubukungu ku isi byitezwe ko buzazamukaho 2.5 % uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza