Ubukungu bw’ibihugu by’i Burayi buzasubira inyuma kurusha ko byari byitezwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Nyakanga 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi yatangaje ko mu isesengura yakoze yasanze ubukungu bw’ibihugu bigize uwo muryango buzamanuka ku kigero kinini kurusha uko babitekerezaga mbere.

Icyakora iyo Komisiyo yatangaje ko ubukungu bw’uwo muryango buzazamuka byoroheje mu mwaka wa 2021.

Iteganya ryakozwe n’inzobere rigaragaza ko ubukungu bw’ibihugu 19 bikoresha ifaranga rya Euro buzagwa ku kigero cya 8.7 % mu mwaka wa 2020, bwongere kuzahuka mu 2021 ku kigero cya 6.1 %.

Mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byitezwe ko ubukungu bwabyo buzagwa ku kigero cya 8.3 % mu 2020, bwongere kuzahuka mu 2021 ku kigero cya 5.8 %.

Ibyo bivuze ko ubukungu bw’u Burayi no mu 2021 buzaba buhagaze nabi ugereranyije n’uko bwari bumeze mbere ya Coronavirus.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Komisiyo ya EU yatangazaga ko ubukungu bushobora kugabanyuka ku kigero cya 7.7 %, bukongera kwisubiza ku kigero cya 6.3 % umwaka ukurikiyeho.

Visi Perezida wa Komisiyio ya EU, Valdis Dombrovskis yavuze ko gufunga ubucuruzi no gusubiza abantu mu rugo kubera coronavirus byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu by’i Burayi.

Uyu mwaka ubukungu bw’ibihugu nk’u Bufaransa, u Butaliyani na Espagne buzamanuka ku kigero cya 10 %, bwongere kuzahuka mu mwaka uzakurikiraho.

U Budage, kimwe mu bihugu bifite ubukungu bwihagazeho i Burayi biteganyijwe ko ubukungu bwacyo buzagabanyuka ku kigero cya 6.3 % uyu mwaka, buzamuke ku kigero cya 5.3 % mu 2021.

Ibihugu bikoresha ifaranga rya Euro biri mu bizagerwaho bikomeye n'igabanyuka ry'ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .