00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuki bw’u Rwanda bugiye gutangira gucuruzwa ku isoko ry’u Bushinwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 September 2024 saa 01:53
Yasuwe :

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko yiteguye gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubuki bw’u Rwanda kuko bugiye gutangira gucuruzwa ku isoko ry’u Bushinwa mu minsi mike iri imbere.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka itanu (NST2) igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga bizinjiriza u Rwanda miliyari 7,3$ avuye kuri miliyari 3,5$ biriho ubu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko umusaruro w’ubuki wari toni 5200 mu 2018 urazamuka ugera kuri toni 6135 mu 2021. Ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2024, umusaruro w’ubuki uzaba ugeze kuri toni 8600.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun kuri uyu wa 10 Nzeri 2024 yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’inama yahuje u Bushinwa na Afurika tariki 4-6 Nzeri 2024, u Rwanda n’u Bushinwa byasinye amasezerano atanu arimo n’ayemerera ubuki bw’u Rwanda koherezwa ku isoko ry’u Bushinwa.

Ati “Impande zombi zasinye amasezerano atanu y’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa gahunda mpuzamahanga y’iterambere, kohereza ubuki mu Bushinwa, urwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho, itangazamakuru n’ubufatanye bw’inzego z’abikorera.”

Yahamije ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza ndetse washyizwe ku rundi rwego kuko ubu Abanyarwanda n’Abashinwa bagomba kujya bawungukiramo.

Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang yagaragaje ko u Rwanda n’u Bushinwa byishimiye ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byo mu Rwanda bigiye kwiyongera ku isoko ry’u Bushinwa.

Ati “Byafunguye amarembo ku buki bw’u Rwanda ngo bwinjire ku isoko ry’u Bushinwa kandi nk’uko andi masoko y’ibindi bihugu ateye, ni isoko rifunguye ku bicuruzwa bikorerwa muri Afurika ngo na byo bijye guhatana.”

Gusa yahamije ko “Kuba isoko rifunguye ntibivuze ko uhita ubona abaguzi, nk’ibihugu twateye intambwe ya mbere kandi nizeye ko tuzagera no ku ya kabiri. Mu myaka yashize twafunguriye amarembo ikawa y’u Rwanda ku isoko ry’u Bushinwa ariko ubu ifite agaciro kuri iri soko.”

Aha mu Bushinwa kandi ngo hari itsinda ry’abaririmbyi bafite indirimbo ikunzwe muri iki gihe bagiye gushyigikira ibikomoka ku buhinzi biva mu Rwanda bikamyenyekana ku isoko ry’iki gihugu.

Zhiqiang yavuze ko ubu iri tsinda riri mu mujyi wa Shanghai aho rizagirana imikoranire n’ikigo gishinzwe ibyoherezwa n’ibitumizwa hanze (China Imports and Exports) ku buryo bakora amashusho agamije kumenyesha abari mu Bushinwa ibikomoka ku buhinzi bituruka mu Rwanda birimo n’ubuki.

Ati “Ibi ni nk’urugero ariko tuzabona ibigo byinshi byo mu Rwanda byisanga ku isoko ry’u Bushinwa muri iyi myaka itatu ariko no mu myaka yindi izaza.”

Bibarwa ko nibura ibigo cyangwa inganda zitunganya ubuki mu Rwanda zirenga 20, mu gihe harimo n’izidafite ibyangombwa by’ubuziranenge. Ikilo cy’ubuki kigurwa 3,2$ [Hafi ibihumbi 4 Frw] mu gihe mu maduka acuruza ibiribwa [Supermarkets] ikilo kigura 6,5$ [hafi ibihumbi 7 Frw].

Biteganyijwe ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga ugereranyije n’ibitumizwayo kaziyongera, kakazava kuri 61% yo mu 2023 kagere kuri 77% mu 2029.

Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang yahamije ko ubuki bw'u Rwanda buzahangana ku isoko
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun yavuze ko umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa uhagaze neza

Amafoto:Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .