00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukerarugendo buzinjiriza u Rwanda miliyoni 660$ mu 2024

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 14 November 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ubukungu bw’igihugu buhagaze n’ibizafasha kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye, igaragaza ko ubukerarugendo mu Rwanda buzaba inkingi ya mwamba mu iterambere aho mu 2024 bwitezweho kuzinjiriza igihugu miliyoni 660$.

Iterambere ry’ibikorwaremezo birimo imihanda, inyubako zakira inama n’ibirori bikomeye ni kimwe mu bigaragarira amaso benshi bahita babona, ariko n’imibereho y’Abanyarwanda yagiye ihinduka uko imyaka igenda yigira imbere kuko ibyo umuturage yinjiza ku mwaka byageze ku 1040$.

Raporo ya Banki y’Isi yibanda kuri gahunda zigamije kugeza igihugu ku bukungu burambye kandi budaheza igaragaza ko ubukerarugendo ari imwe mu nkingi zizihutisha iterembere ritagira uwo risiga inyuma.

Igaragaza ko uru rwego rwagize uruhare rukomeye mu gutanga imirimo nyuma y’ibihe bikomeye byaranzwe na Covid-19.

Iyi raporo igaragaza ko ubukerarugendo buzinjiriza u Rwanda miliyoni 660$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 620$ uru rwego rwinjije mu 2023.

Biteganyijwe ko ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi zo mu birunga buzinjiriza u Rwanda miliyoni 200$, ibyerekeye inama n’ibindi bifitanye isano bizinjiza miliyoni 90$, ubukerarugendo bushingiye ku mikino n’imyidagaduro bwinjize miliyoni 110$.

Abasura u Rwanda bagenzwa n’impamvu z’ubucuruzi bazinjiriza u Rwanda miliyoni 68$, abasura imiryango n’inshuti bazinjiriza igihugu miliyoni 86$ mu gihe abandi bashyitsi basigaye bazinjiiriza igihugu miliyoni 46$.

Umujyanama mu by’ubukungu wa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Minega Leonard Rugwabiza, yatangaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere hagomba gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwacyo.

Ati “Igihe tuvuga kongera umusaruro ni ukuwongera mu buhinzi, mu nganda no muri serivisi, mbese mu bukungu bwose. Harimo uruhare rwa guverinoma rwo gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe ariko no gukorana hagati ya guverinoma n’abikorera kuko dukeneye kumenya ngo abikorera bakeneye iki? Cyane cyane ushaka kubaka ubumenyi n’ubushobozi, bikeneye ko ubumenyi buhura n’imirimo ihari cyangwa izahangwa mu myaka iri imbere.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bugaragaza uko umurimo uhagaze mu Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2024, bwerekanya ko urwego rwa serivisi rwahaye akazi 44% by’abafite imirimo mu Rwanda.

Muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$, yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye muri uwo mwaka, angana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.

Ni mu gihe hari gahunda yo gusangira ibyavuye mu bukerarugendo n’abaturage aho 10% by’agaciro k’ayinjijwe binyuze mu gusura ibyanya nyaburanga nka parike, ajyanwa mu mishinga irimo kubaka imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi.

Magingo aya hamaze gufashwa imishinga 1000 binyuze muri iyi gahunda, ndetse hatanzwe arenga miliyari 12 Frw ku baturage.

Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kwihagararaho no mu gihe kigoye
Minsitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yasabye abikorera kohereza mu mahanga ibicuruzwa bongereye agaciro
Abayobozi mu nzego zitandukanye bemeje ko bazafatanya mu rugamba rwo guteza imbere u Rwanda

Amafoto: Ingabire Nicole


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .