Urwego rwa serivisi rugenda ruzamuka ndetse imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2024, serivisi zagize uruhare rwa 11% mu izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Umusaruro wa serivisi z’ubucuruzi wiyongereye ku rugero rwa 21%, ibijyanye n’ubwikorezi bizamuka ku rugero rwa 13%, uw’ubwikorezi bwo mu kirere uzamukaho 29%, ndetse n’izindi serivisi zirimo amahoteli ziyongereye ku ijanisha rya 13%.
Raporo yashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), ku wa 18 Mata mu 2024, igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 95$ mu 2023 zingana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.
NISR yo igaragaza ko abanyamahanga bageze mu Rwanda mu 2023 bakoresheje yageze kuri miliyoni mu 563.9$ mu 2023 avuye kuri miliyoni 458$ mu 2019.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, yagaragaje ko umusaruro w’urwego rw’ubukerarugendo uzikuba hafi kabiri mu 2029.
Ati “Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, intego nkuru ni ukuzamura umusaruro ukomoka ku bukerarugendo ukava kuri miliyoni 620$ ukagera kuri miliyari 1.1$”
Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1.4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir.
Yahamije ko hazakomeza kongerwa no gutunganya ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo, guteza imbere siporo n’ubukerarugendo bushingiye ku nama.
Inteko y’Umuco igaragaza ko imaze kubarura ahantu ndangamateka harenga 650 hashobora kubyazwa umusaruro mu buryo bubyara inyungu.
Dr. Ngirente ati “Ibikorwa by’ubukerarugenda bizakomeza gutezwa imbere hagamijwe kugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru”
Muri iyi gahunda kandi harimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, bikazanyura guteza imbere icyanya cyahariwe ubuvuzi kiri i Kigali.
Ati “Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiiye ku buvuzi, ku bufatanye n’Urwego rw’Abikorera hazakomeza ibikorwa byo gushora imari mu rwego rw’ubuzima. Muri ibi, harimo kwagura ibikorwa by’ubuvuzi bwihariye mu cyanya cyabigenewe mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu.”
Kugeza ubu kandi u Rwanda rwamaze kubaka urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku mikino cyane cyane mu mikino y’amaboko binyuze mu bikorwa remezo byubatswe, hamwe n’amasiganwa arimo ay’amagare aba mu buri mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!