00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’abahinduriwe imibereho na “Cana Uhendukiwe” bakisanga mu Isi igezweho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Ukuboza 2021 saa 03:54
Yasuwe :

Ahimana Marie Josée w’i Mugano muri Nyamagabe yatakazaga nibura 1.500 Frw buri cyumweru agura peteroli yo gushyira mu itara, akagenda urugendo rwa kilometero zirenga eshanu inshuro ebyiri mu cyumweru agiye gushariza telefoni.

Nk’uko yatakazaga ayo mafaranga ngo abana be babashe gusubiramo amasomo bageze mu rugo ariko bakigira mu myotsi, urwo rugendo na rwo yarwongeragaho kumara igihe kirenga isaha yicaye ategereje ko telefoni ye igeramo umuriro uhagije akabona gutaha.

Kuyisiga byamushyiraga mu byago byo kuba yasanga nka batiri yayo cyangwa “Carte mémoire” byibwe.

Ni imvune atabona uko asobanura kuko byamutezaga igihombo cyaba icy’amafaranga, gutakaza igihe no kuba umuryango we wagirwaho ingaruka n’imyuka ihumanya ituruka ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Uyu munsi Ahimana arabara inkuru itandukanye. Arakanda ku gikuta inzu igatahamo umucyo, telefoni ye igahorana umuriro atarenze umutaru kandi abana be bakiga neza ubuzima bwabo budahungabanye.

Ati “Ubu nshobora kureba amakuru nkamenya aho Isi igeze, abana banjye bakabona urumuri igihe bashaka gusoma ndetse ngafasha abaturanyi gushariza telefoni zabo.”

Imibereho ye yajemo impinduka mu 2018 ubwo yagerwagaho n’umushinga wa “Cana Uhendukiwe” ugamije gukwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kandi zihendutse.

Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) ibinyujije muri SACCO zigera kuri 46 zo hirya no hino mu gihugu, Banki ya Kigali, Banki Nyafurika, I&M Bank ndetse na Access Bank; aho abagenerwabikorwa basabwa kuba bafitemo konti.

Sosiyete zifasha mu ikwirakwizwa ry’izo ngufu zirimo BBoxx, Ignite, Mobisol, NOTS, StarTimes na Solektra.

Muri uwo mushinga abagenerwabikorwa barimo abantu ku giti cyabo na sosiyete bashaka amashanyarazi adafatiye ku miyoboro basaba inguzanyo babijyujije kuri za konti bafite mu mabanki, bamara kuyihaba sosiyete zicuruza ingufu z’imirasire y’izuba zigakorana na bo.

Ahimana yanyuze muri iyo nzira agurizwa 340.000 Frw azishyurwa mu myaka itatu ndetse ubu yamaze kwishyura kimwe cya kabiri cyayo. Buri kwezi yishyura 12.000 Frw, ariko hari n’abishyura munsi yayo ndetse bagahabwa igihe cyo kwishyura kirekire bitewe n’amikoro yabo.

Yagize ati “Nkunda kureba televiziyo kugira ngo menye ibiri kuba ariko ntarabona amashanyarazi numvaga ntari hamwe n’abandi mu gihugu. Sinabashaga kureba amakuru cyangwa ngo abana banjye boroherwe no gusubiramo amasomo.”

Uko akanyamuneza kagaragara ku maso abara iyo nkuru ni ko n’abandi baturanye mu mudugudu bagezweho n’uwo mushinga bigenda.

Cana Uhendukiwe yageze mu turere twose tw’Igihugu ndetse ifasha abo mu ngeri zitandukanye.

Umwarimu wo mu Karere ka Gakenke, Ntegerejimana Ignace, na we yahamije ko ingufu z’imirasire y’izuba zamugobotse kuko yagorwaga no gutegura amasomo y’abanyeshuri akoresheje itara ricanirwa kuri batiri.

Ati “Namaraga amasaha menshi ku ishuri kwigisha byarangiye, nasigaye ndi gutegura amasomo. […] Nabonye umurasire wa Mobisol binyuze mu nguzanyo ya mwarimu ndetse ubu nshobora kureba televiziyo, nkumva radio nkagira n’amatara atanu mu nzu. Ibyo bituma ubuzima bwanjye bworoha ndetse akazi nkagakora neza.”

Aba ni bamwe mu bihumbi by’abagenerwabikorwa bagezweho n’umushinga w’Ikigega cy’Ingufu Zisubira (REF) cyashowemo miliyoni 48,9$, kigamije kugeza izo ngufu mu bice by’icyaro.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuba abaturage bafite amashanyarazi 100% mu 2024 kandi 48% bakaba bakoresha adafatiye ku miyoboro migari.

Umushinga wa Cana Uhendukiwe ufite intego zo kongera abagerwaho n’amashanyarazi binyuze mu gukwirakwiza aturuka ku ngufu z’imirasire y’izuba, izashyirwa ahagera ku 45.000; igafasha ingo n’ibigo 1.800.000.

Abagenerwabikorwa bagomba kuba bagizwe na 52% b’abagore cyane ko n’imwe mu ntego nyamukuru za REF ari uguteza imbere ibikorwa by’imari bidaheza.

Kwemererwa iyo nguzanyo bisaba kuba ukorana na Banki zavuzwe haruguru kuko ari zo inyuzwamo. Uyishaka arabigana akuzuza ifishi yabugenewe ahitamo icyiciro cya pano akeneye. Hakurikiraho kugenzura niba uyisaba ayikwiriye akabona guhamagarwa abwirwa ko byakunze.

Abahinduriwe imibereho na “Cana Uhendukiwe” bakisanga mu Isi igezweho barashishikariza abataragerwaho n'amashanyarazi gukoresha ingufu zihendutse kandi zitangiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .