Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva kuwa 28 Mutarama kugeza kuwa 3 Gashyantare 2023, muri rusange ikawa yose yoherejwe mu mahanga mu ipima 489.6MT.
Ikilo kimwe cy’iyi kawa cyagurishwaga Amadolari 5.7. Yoherejwe ahanini muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bufaransa na Arabie Saoudite.
Mu cyumweru gishize kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku matungo bifite agaciro k’Amadolari 218,367, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ifu bifite agaciro k’Amadolari 1, 534,281, ibinyabijumba by’Amadolari 231, 874 n’ibindi byoherejwe ahanini muri RDC, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Sudani y’Epfo.
U Rwanda kandi rwohereje mu mahanga imboga, imbuto n’indabo zipima 426.3MT, zavuyemo Amadolari 970, 852 aho nibura ikilo kimwe cyaguzwe ku Madolari 2.3.
Muri RDC, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage na Nigeria ni byo bihugu byoherejwemo cyane imboga, imbuto n’indabo mu cyumweru gishize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!