U Rwanda rwiteguye kuvana umusaruro mu nama yiga ku birirwa izahuza abasaga ibihumbi bibiri

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kungukira byinshi mu nama izahuza abahanga mu by’ibiribwa, igiye kubera i Kigali kuva tariki 3 kugeza 5 Ugushyingo 2020.

Iyi inama ikomeye ku rwego rw’isi yateguwe n’ikigo Seeds & Chips gifatanyije na guverinoma y’u Rwanda, ikaba izwi nka the Global Food Innovation Summit (GFIS).

Igiye kuba mu gihe Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko Abanyafurika miliyoni zirenga 257 bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, abarenga 90% bakaba ari abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Abazajya muri iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre, bazaganira uko ikibazo cy’ibiribwa cyarandurwa hakoreshejwe uburyo butandukanye.

Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko ibirirwa ari ikintu gikomeye cyane kuko nta kintu gihuza abantu ku isi nk’ibiribwa, bityo bikaba ari ngombwa ko abantu barebera ahari ikibazo kikarandurwa.

Yagize ati “Turateganya kwakira abantu bari hagati y’ibihumbi biri na bibiri Magana atanu ariko abazasura ahazamurikirwa ibi bikorwa baba ari benshi, kuko tuba dushaka ko abantu bahavana ubumenyi bushya.”

Yavuze ko hari ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bituma abantu ku isi bahura n’ikibazo cyo kubona ibibatunga.

Ati “ Iyi nama icyiza cyayo ni uko ihuza abantu mu nzego zitandukanye bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ibiribwa, iki ni igihe ko abantu bicara bakareba icyo bakora, iki ni igihe ko ubundi bumenyi bushya bwihutisha ibintu bugaragazwa, murabizi ko tugomba kuba twaranduye inzara mu 2030 ku rwego rw’isi ariko iyo tugeze mu Rwanda intego ni 2020.”

Dr Mukeshimana avuga ko “Nk’Abanyafurika dufite inshingano zikomeye z’uko ibi bintu bihinduka byo kuvuga ko aritwe dushonje kurusha ahandi, ntidukomeze kuba aritwe turi mu mibare y’inyuma.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Mukazayire Nelly, yavuze ko kuba u Rwanda rukomeje kuba ahantu hakira inama zikomeye ku Isi, biterwa n’umutekano uri mu gihugu ndetse n’imiyoborere myiza.

Yavuze ko izi nama zikomeje gufasha igihugu gutera imbere n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Umwaka urangiye wa 2018 ibikorwa nk’ibi byazanye miliyoni 56 z’amadorali ya Amerika, inama zonyine zitanga umusaruro ukomeye mu bukerarugendo kuko bingana na 56% kandi birimo kugenda byiyongera”.

Yavuze ko “Izi nama zitinjiza gusa amafaranga ahubwo harimo no guhanga imirimo, kuko umwaka urangiye hahanzwe imirimo mishya ibihumbi 145 yahanzwe mu cyiciro kijyanye n’amahoteli n’ibindi.

Yagaragaje ko hari n’ibindi bitarabarwa nk’ibiryo biba byariwe muri hoteli, uburyo uwahinze abona isoko n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa Seeds and Chips Srl, Marco Gualtieri, yavuze ko kuba iyi nama yarazanywe mu Rwanda biterwa n’imiyoborere myiza igihugu gifite, n’iterambere rikomeye mu nzego zitandukanye riri mu gihugu.

Yagize ati “Iyo tuvuze ikibazo cy’ibiryo ni ikibazo gikomeye kitwugarije ku isi, iki ni ikintu gikomeye tugomba guhangana nacyo, buri muntu akwiye kuba afite ibiryo kandi byiza, iki ni ikibazo twese tugomba guhagurukira.”

Yashimiye kuba u Rwanda rwaremeye kwakira iyi nama, yizeza ko bazakora uko bashoboye ku buryo abantu bazaba bayirimo baziyungura ubumenyi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yatangaje ko iyi nama izaba umwanya wo kurandura ikibazo cy'ibiribwa ku isi
Abayobozi batandukanye bakomeje gutegura iyi nama izaba mu Ukuboza uyu mwaka
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB), Mukazayire Nelly, yavuze ko u Rwanda rukomeje kuvana inyungu mu nama rwakira
Umuyobozi Mukuru wa Seeds and Chips Srl, Marco Gualtieri yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo guhuza abahanga ngo bahangane n'ikibazo cy'ibirirwa
Abayobozi bagaragaza ko kugira ngo ejo hazagire ibirirwa bigomba gutangira uyu munsi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza