00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ubucuruzi i Maputo (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2022 saa 08:52
Yasuwe :

Ku butumire bwa Leta ya Mozambique, u Rwanda rwitabiriye Imurikagurisha Mpuzampahanga ry’Ubucuruzi ribera mu Murwa Mukuru Maputo muri Mozambique.

Iri murikagurisha rya 57 ryatangiye guhera ku itariki ya 29 Kanama 2022 rikazageza ku ya 4 Nzeri 2022. Rizwi ku izina rya Fiera Internacional de Maputo 2022 (FACIM), rikaba ryabereye mu gace kitwa Marracuene.

Ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe.

Ibihugu 18 birimo n’u Rwanda ni byo byitabiriye kimwe na sosiyete mpuzamahanga z’ubucuruzi zigera kuri 262 mu gihe izikorera muri Mozambique zigera ku 1800.

Abitabiriye baturutse mu Rwanda barimo Simbi Coffee Investments Ltd, Youth Coffee Club, Sina Gerard Ese Urwibutso na Virunga Coffee LDA, bagamije kwerekana ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo bibe byagurishwa muri Mozambique cyangwa mu Karere ko mu Majyepfo ya Afurika.

Ni uburyo kandi bwo kuganira n’abikorera baturuka imihanda yose baryoherwa n’ikawa, icyayi n’ibikorwa na Ese Urwibutso bikaba byakwagura amasoko aho bishoboka hose ku isi.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ni we wafunguye imurikagurisha mpuzamahanga ribera muri iki gihugu
U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry'ubucuruzi ribera muri Mozambique
Kimwe mu bice abahagarariye u Rwanda bamurikiramo ibicuruzwa byabo
Mu bigo byitabiriye iri murikagurisha biturutse mu Rwanda harimo Ese Urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .