Ikibazo cy’ingano kimaze iminsi gikomeye ku isoko ry’u Rwanda, nyuma y’intambara ikomeje guhuza u Burusiya na Ukraine.
U Rwanda rwatumizaga mu Burusiya nibura 64% by’ingano rukenera, ariko ubu ntizikibasha gusohoka mu gihugu kubera uburyo ubwato bw’u Burusiya bwakumiriwe ku byambu mpuzamahanga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko u Rwanda rwabonye amasoko ahandi.
Yagize ati “Abacuruzi bacu twarakoranye, tumaze kubona amasoko mu bihugu bigera kuri bibiri birimo Brésil na Australia, twatangiye gukurayo ingano. Ikibazo kiri kuri ibyo bihugu bibiri bya Australia na Brésil ni urugendo."
"Urugendo ni rurerure, hakiyongeraho igiciro cy’urwo rugendo, ariko ubwinshi bwazo busa n’aho bwenda kungana ku buryo nta kibazo dufite. Ariko igiciro cyazamutseho gato kubera ko noneho zirimo kuva kure."
Uretse ingano, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko u Rwanda rurimo gushaka aho rwavana ifumbire mvaruganda kuko igiciro cy’ifumbire cyazamutse 120%.
Ni ikibazo ngo kirimo gushyirwamo imbaraga, cyafasha mu guteza imbere ubuhinzi. Ku ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha, 14 % ituruka mu Burusiya.
Imibare IGIHE ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu myaka itanu ishize (2017-2021), u Rwanda rwavanye mu Burusiya na Ukraine ibicuruzwa bya miliyari zisaga 240 Frw mu gihe ibyo rwohereje muri ibyo bihugu ari miliyari zisaga 16 Frw.
Mu Burusiya muri iyo myaka yose, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari zisaga 14.5 Frw, rukurayo ibya miliyari zisaga 217 Frw.
Muri Ukraine rwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyoni zisaga 720 Frw, ruvanayo ibya miliyari zisaga 25 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!