00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane mu bihugu bireshya abashoramari muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane muri Afurika ku rutonde rwakozwe na Rand Merchant Bank (RMB), rw’ibihugu bifite iby’ingenzi mu kureshya abashoramari kurusha ibindi.

RMB ni imwe muri banki zikomeye zishamikiye kuri Firsthand Bank, imwe mu zihagazeho ku mugabane wa Afurika.

Mu rutonde rw’ibihugu icumi bifite uburyo bwo kureshya abashoramari kurusha ibindi muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane, ruvuye ku mwanya wa cyenda umwaka ushize.

Misiri niyo yaje ku mwanya wa mbere, Maroc iza ku mwanya wa kabiri, Afurika y’Epfo ni iya gatatu, hagakurikiraho u Rwanda, Botswana, Ghana n’Ibirwa bya Maurice.

Daniel Kavishe, umwe mu bakoze iyo raporo yavuze ko mu byashingiweho hanarebwe ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’uburyo ibihugu byabyitwayemo. Ibijyanye n’imisoro, korohereza abashoramari, iterambere byose byarebweho.

Mu bindi byitaweho ni ibikorwa remezo bituma abashoramari bizera gushora mu gihugu nta mbogamizi.

Mu 2020 u Rwanda rwanditse imishinga 172 y’abashoramari ifite agaciro ka miliyari 1.2 z’amadolari nkuko imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ibigaragaza.

U Rwanda rushimirwa ingamba zitandukanye rwagiye rushyiraho zorohereza abashoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .