U Rwanda rwahawe miliyari 10 Frw azakoreshwa mu kubaka umujyi utangiza ibidukikije i Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 31 Mutarama 2020 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

U Budage bwahaye Leta y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 10 z’amayero, akabakaba miliyari 10 Frw azakoreshwa mu mushinga wagutse wo kubaka umujyi w’icyitegererezo utangiza ibidukikije muri Kigali.

Amasezerano atanga iyi nkunga yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2020; yari ahagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

Umujyi utangiza ibidukikije muri Kigali uzubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Uzaba ufite ibikorwa remezo bifasha mu kurinda iyangirika ry’ibidukikije n’imyuka ihumanya ikirere.

U Rwanda niruwuzuza ruzaba igihugu cya mbere gifite uwo mwihariko muri Afurika.

Iyi nkunga yatanzwe n’u Budage yanyujijwe muri Banki y’Iterambere y’iki gihugu, KfW. Yiyongereye kuri miliyoni €20 cyiyemeje gutanga mu Ukuboza 2019.

Umushinga wo kubaka umujyi utangiza ibidukikije muri Kinyinya biteganyijwe ko uzatwara miliyari $1.5 mu itangira. Icyiciro cya mbere kizamara imyaka itanu kizasiga hubatswe inzu 1,749 kuri hegitari 18 mu gihe hazakoreshwa miliyoni $ 103.8.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko uyu mushinga ari intangiriro izagaragaza imiterere y’iyubakwa y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Ni umushinga wujuje ibyangombwa byo kubungabunga ibidukikije. Ni uwa mbere tugiye gukora ariko twifuza ko uzaguka ukaba mugari, ugakomereza no mu mijyi yunganira uwa Kigali uko ari itandatu.’’

Uyu mushinga uzifashisha ibikoresho by’imbere mu gihugu, nta ngaruka uzagira ku baturage bafite ubushobozi buke kuko watekerejweho mu buryo buzababyarira inyungu birimo no kuborohereza kubona inguzanyo.

Yakomeje ati ‘‘Abaturage bazabona akazi, ariko nanone abatanga serivisi z’ibikoresho by’ubwubatsi bazunguka. Inzu na zo abaturage barazikeneye cyane ko zizaba ziciriritse zishobora guturwamo cyangwa gukodeshwa, bizakemura ikibazo cy’imiturire.’’

Kuri ubu hamaze gukorwa inyigo, hanashyizweho itsinda riri gukora igishushanyo mbonera kizarangira muri Kamena 2020.

Biteganyijwe ko hazubakwa imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi, amazi n’ibijyanye n’isukura no gushishikariza urwego rw’abikorera gushoramo imari.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz, yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira imishinga y’iterambere.

Ati “Twishimiye kuba muri uyu mushinga ugamije kubungabunga ibidukikije. Ni mwiza, cyane ko uzatanga inyubako ziciriritse. Birashimishije kuko uzagera mu yindi mijyi yunganira Kigali.’’

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha abagera ku 14.000 kubona inzu ziciriritse.

Umushinga wo kubaka umujyi w’icyitegererezo muri Kigali urashimangira icyerekezo cy’u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’ubukungu budahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe mu mijyi yunganira Kigali, ubwikorezi bw’abantu n’ibindi.

Uwo mujyi uzaba ufite ikoranabuhanga rigezweho, imodoka zikoresha amashanyarazi, imihanda yagenewe amagare na moto, ingufu zisubira, uburyo burambye bwo gutunganya imyanda, inganda za biogas n’ibindi.

Imyaka icyenda irashize u Rwanda rushyizeho ingamba zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, butanahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe “Green Growth and Climate Resilience Strategy.”

Ni icyerekezo cyazamuye ubukungu burambye hibandwa ku mutungo kamere, ujyanye no gutera amashyamba, gutunganya amazi, kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bitangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz bashyira umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 10 z’amayero zahawe urwa Gasabo
Abayobozi bombi bahererekanya inyandiko z'amasezerano nyuma yo kuzishyiraho umukono

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .