U Rwanda rwagumishijwe ku inota rya B+ mu kugira ubukungu buhagaze neza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga gikurikirana ibijyanye n’imyenda n’Ubushakashatsi mu by’Imari, Fitch Ratings, cyahaye u Rwanda inota rya B+, rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ndetse n’aho bwerekeza mu gihe kizaza ari heza.

Impamvu u Rwanda rwahawe iri nota zirashingira ku buryo icyuho mu ngengo y’imari gihagaze, izamuka ry’imyenda mu buryo bugendanye n’ubukungu bw’igihugu ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari hasi mbere y’uko haduka icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku byiciro byinshi.

Hari kandi imiyoborere myiza, urubuga rufunguye ku bakora ubucuruzi ndetse n’amavugurura akomeje gukorwa ku bufatanye n’inzego zirimo Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) n’izindi.

Fitch Ratings ivuga ko ‘umusaruro mbumbe uhagaze neza no gukoresha neza ingengo y’imari biherekejwe no gucunga neza imyenda igihugu gifite, bizatuma u Rwanda rwikura mu ngaruka z’icyorezo cya Coronavirus’.

Icyuho mu ngengo y’imari y’u Rwanda cyageze hejuru ya 10% by’umusaruro mbumbe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2020, kivuye kuri 5% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019.

Fitch Ratings ivuga ko ibyinjira mu isanduku ya leta biturutse mu misoro bizagabanuka ugereranyije n’intego ihari ariko bitazahungabanya uruhare rwabyo mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Icyorezo cya Coronavirus kizatera igabanuka ry’imisoro n’amahoro by’imbere mu gihugu, bitewe n’uko ibikorwa by’ubukungu nabyo byahungabanye.

Muri rusange, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 na 2020/21, u Rwanda ruzahomba miliyari 590 z’amafaranga y’u Rwanda (harimo n’imisoro) bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kubera COVID-19, igihombo cy’imisoro mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 kizaba miliyari 86 z’amafaranga y’u Rwanda.

Fitch Ratings ivuga kandi ko ingamba guverinoma yafashe zirimo gushyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu, byitezwe ko zizatanga umusaruro w’inyongera irenga 3% by’umusaruro mbumbe mu 2020/21. Ibi kandi byiyongeraho ubufasha buhabwa imiryango ikennye, inguzanyo ziriho inkunga, ingwate ku nzego zagizweho ingaruka cyane no gusonerwa imisoro.

Iti “Turizera ko icyuho mu ngengo y’imari kizazamuka hejuru ya 9% by’umusaruro mbumbe (GDP) mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/21, kigatangira kugabanuka mu mwaka ukurikiyeho [2021/22], ariko nabwo kikaba kikiri hejuru hafi 7% bya GDP”.

Fitch Ratings ikomeza igira iti “Turizera kandi ko Guverinoma izabasha kuziba icyuho mu ngengo y’imari binyuze mu gufata imyenda mu mahanga y’igihe kirekire kandi ku nyungu ntoya nk’uko yakunze kubigenza.”

U Rwanda rukaba rufite amanota meza ku rwego rwa mbere mu kubahiriza amategeko, ubugenzuzi bw’inzego, kurwanya ruswa, imiyoborere myiza, koroshya ubucuruzi, politiki itajegajega n’ibindi.

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku Isi hose buzagabanuka, ubw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Icyakora kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8% mu 2022.

Mu mwaka wa 2020 ibyo u Rwanda rwohereza hanze bizagabanukaho 19 % naho ibyo rutumizayo bigabanukeho 7%. Iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi riziyongera ku gipimo cya 3%, ibihingwa ngandurarugo biziyongera ku gipimo cya 3.4%.

Urwego rw’inganda ruzazamuka ku gipimo cya 4 %, urw’ubwubatsi ruziyongera ku gipimo cya 5.4% naho urwego rwa serivisi ruzamukeho 1 % kubera ingaruka za Coronavirus cyane cyane ku bukerarugendo no kwakira inama.

Umusaruro w’amahoteli na restaurant uteganyijwe kugabanuka ku kigero cya -30.7 % naho uw’ubwikorezi wo ukazamanuka ku gipimo cya -1.9%.

U Rwanda rwahawe inota rya B+ ryerekana ko aho ubukungu bwarwo buhagaze n'aho bugana ari heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .