U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki yo muri Aziya iteza imbere ibikorwa remezo (AIIB)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki yo muri Aziya ishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo, Asian Infrastructure Investment Bank, AIIB.

U Rwanda rwemejwe ku wa Gatandatu ushize n’inama y’ubutegetsi y’iyo banki, mu nama yayo ngarukamwaka ya kane yaberaga muri Luxembourg.

Uwo munsi hanemejwe ibindi bihugu birimo Bénin na Djibouti, bikaba byaratumye umubare w’ibihugu binyamuryango by’iyi banki ugera ku ijana.

AIIB yashinzwe mu 2015 ku gitekerezo cyazanywe n’u Bushinwa. Intego yayo ni ugutera inkunga ibikorwa remezo hirya no hino ku Isi hagamijwe kwihutisha iterambere muri Aziya no hanze yayo.

Ifite imari shingiro ya miliyari 100 z’amadolari, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’imari shingiro ya Banki y’Isi ndetse ikaba ifatwa nk’ikigo cy’imari gishobora guhangana n’ibindi bigo by’imari mpuzamahanga nka IMF na Banki y’Isi.

Visi Perezida wa AIIB, Sir Danny Alexander, yahaye ikaze abanyamuryango bashya barimo u Rwanda, avuga ko bizeye gukorana mu gutera inkunga imishinga y’ibyo bihugu.

Yagize ati “Ubu noneho dufite abanyamuryango kuri buri mugabane. Dushimishijwe n’uburyo ibihugu byo muri Afurika bikomeje kubona amahirwe muri iyi banki. Twishimiye gukorana na Bénin, Djibouti ndetse n’u Rwanda hagamijwe gutera inkunga iterambere ryabyo mu myaka iri imbere.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yari yitabiriye inama u Rwanda rwemerejwemo kuba umunyamuryango wa AIIB.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Kuba u Rwanda rwinjiye muri AIIB ni intambwe ikomeye. Dushimiye abakoranye umuhate ngo bigerweho.”

AIIB imaze gutanga inguzanyo za miliyari 8.5 z’amadolari ku bihugu binyamuryango 18 yo kubaka imishinga y’ibikorwa remezo 46 .

Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko gutera imbere kwa AIIB bifatwa nk’igitego cya dipolomasi u Bushinwa buri gutsinda, dore ko muri iyo banki bunafitemo ijambo rinini.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze kuba umunyamuryango w’iyo banki kuko ziyifata nk’igamije gufasha u Bushinwa kugera ku nzozi zabwo zo kuba igihangage mu bukungu bw’Isi ariko iyo banki yabashije gukurura bimwe mu bihugu by’inshuti za Amerika birimo u Bwongereza.

AIIB igizwe n’ibihugu bituwe na 78% by’abatuye isi yose, bikagira umusaruro mbumbe wa 63% by’ubukungu bw’isi.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (iburyo) yitabiriye inama u Rwanda rwemerejwemo kuba umunyamuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza