Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko ‘PPC iri kugurisha imigabane 51% ifite mu ruganda rwa Cimerwa kandi guverinoma izajya mu biganiro byo kureba niba yagura iyo migabane, nkuko byatangajwe na The New Times.
Ati “PPC iri gushaka abaguzi”.
Mu 2012 uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA Ltd) rwagurishije imigabane ihwanye na 51% ku kigo PPC cyo muri Afurika y’Epfo ku kayabo ka miliyoni 69,4 z’amadorali y’Amerika. Imigabane yasigaye yari iya Guverinoma y’u Rwanda.
Uruganda rwa PPC Ltd rusanzwe rukorera muri Afurika y’Epfo, Botswana na Zimbabwe, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni za sima miliyoni umunani ku mwaka.
Bloomberg yatangaje ko kugurisha imigabane yayo muri CIMERWA bizafasha uru ruganda gukomeza kwibanda ku bikorwa byarwo muri Afurika y’Epfo no kwishyura imyenda rufite.
Kuri ubu PPC ifite ibikorwa by’ishoramari muri Botswana, DRC, Rwanda, Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Ni uruganda rwashinzwe mu 1892.
Umuyobozi ushinzwe isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, Pierre-Célestin Rwabukumba ntabwo yigeze yemeza amakuru yigurishwa ry’iyo migabane.
Uruganda rwa Cimerwa rwatangiye 1984 rukaba ruherereye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi aho 80% by’umusaruro warwo ukoreshwa mu Rwanda naho 20% ikoherezwa mu mahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!