00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rushobora kwegukana imigabane yose muri CIMERWA

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 Werurwe 2023 saa 09:36
Yasuwe :

Ikigo PPC cyo muri Afurika y’Epfo kirashaka kugurisha imigabane cyari gifite mu ruganda rukora sima rwa CIMERWA, aho guverinoma y’u Rwanda iri ku isonga mu bahabwa amahirwe yo kuyigura.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko ‘PPC iri kugurisha imigabane 51% ifite mu ruganda rwa Cimerwa kandi guverinoma izajya mu biganiro byo kureba niba yagura iyo migabane, nkuko byatangajwe na The New Times.

Ati “PPC iri gushaka abaguzi”.

Mu 2012 uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA Ltd) rwagurishije imigabane ihwanye na 51% ku kigo PPC cyo muri Afurika y’Epfo ku kayabo ka miliyoni 69,4 z’amadorali y’Amerika. Imigabane yasigaye yari iya Guverinoma y’u Rwanda.

Uruganda rwa PPC Ltd rusanzwe rukorera muri Afurika y’Epfo, Botswana na Zimbabwe, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni za sima miliyoni umunani ku mwaka.

Bloomberg yatangaje ko kugurisha imigabane yayo muri CIMERWA bizafasha uru ruganda gukomeza kwibanda ku bikorwa byarwo muri Afurika y’Epfo no kwishyura imyenda rufite.

Kuri ubu PPC ifite ibikorwa by’ishoramari muri Botswana, DRC, Rwanda, Afurika y’Epfo na Zimbabwe. Ni uruganda rwashinzwe mu 1892.

Umuyobozi ushinzwe isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, Pierre-Célestin Rwabukumba ntabwo yigeze yemeza amakuru yigurishwa ry’iyo migabane.

Uruganda rwa Cimerwa rwatangiye 1984 rukaba ruherereye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi aho 80% by’umusaruro warwo ukoreshwa mu Rwanda naho 20% ikoherezwa mu mahanga.

PPC iri kugurisha imigabane ingana na 51% yari ifite muri Cimerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .