U Rwanda rufite icyuho cya toni zisaga 10.000 ngo rwihaze mu buki

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rukeneye toni zigera ku bihumbi 17 z’ubuki buri mwaka kugira ngo rubashe guhaza ababukeneye imbere mu gihugu, mu gihe kuri ubu ku mwaka hasarurwa ubuki bwa toni 5600.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi, isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe inigwahabiri z’inzuki mu rwego rwo kuzirikana akamaro kazo mu buzima bwa muntu.

Mu Rwanda inzuki zizwi mu buvumvu kuko ari zo zikora ubuki bwifashishwa na benshi mu bintu bitandukanye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi bw’inzuki mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Mwiza Kazimbaya Willy, yabwiye IGIHE ko ubuvumvu bukomeje gutera imbere ariko hakenewe imbaraga mu kwita ku nzuki kugira ngo zitange umusaruro uhagije.

Abavumvu bakomeje kugaragaza kenshi ko mu bituma umusaruruo wabo utiyongera, ari uko inzuki zabo zicwa n’imiti yica udusimba iterwa mu myaka, zajya guhova zigapfa.

Umuvumvu wabigize umwuga, Karangwa Sewase, yabwiye IGIHE ko hakwiriye kwigwa uburyo hakorwa ubuhinzi budakoresha imiti yica inzuki.

Ati “Ese umuntu ahinze ntakoreshe iriya miti yica inzuki, ntabwo yakweza? Nibwo bushakashatsi ndimo. Ubusimba bwinshi buzanwa n’ibyo twita inyongeramusaruro, umuntu akoresheje ubundi bwoko bw’ifumbire gakondo […] yo ubwayo iba yifitemo acide zikabwica ku buryo umusaruro wacu ushobora kuba mwinshi, ntihavuke utundi dusimba turya imyaka n’inzuki zikabaho.”

Mwiza yemera ko hari imiti yifashishwa mu buhinzi yica inzuki, ariko akavuga ko hari n’ubumenyi buke ku bavumvu, aho badashaka ibindi biryo byunganira ibyo inzuki zihova ku buryo hari igihe zishobora kwicwa n’inzara, bakabyita ko zishwe n’imiti.

Ati “Hari abigeze kumpamagara i Nyamagabe ngo ndebe ikibazo abavumvu bahuye nacyo, bo bavugaga ko ari imiti ariko maze gusuzuma neza impamvu yatumye inzuki zipfa, nasanze ari uko batazigaburiraga, zari zifite inzara.”

Mu gihe hakomeje gukorwa ubushakashatsi ngo haboneke imiti yica udusimba ariko itagira ingaruka ku nzuki, Mwiza yagiriye inama abavumvu gushaka ibiryo byunganira inzuki mu rwego rwo kuzifasha kongera umusaruro.

Ubusanzwe inzuki zigaburirwa ibindi birimo amazi y’isukari n’ibyo kurya bagura mu ruganda, bituma urwiru rushobora kororoka rugatera amagi menshi, umuzinga ukiyongera.

Mwiza yagize ati “Iyo inzuki zitabonye ibyo byo kurya umuzinga ugenda usubira inyuma kugeza igihe umuvumvu ashobora kuzasanga inzuki zararangiye.”

“Abantu bafite imirima yabo bwite bashobora gutera n’ibiti by’indabo kugira ngo inzuki zabo zitajya zijya kure ahubwo zibone ibyo kurya hafi. Twatangiye kubakangurira kororera mu mashyamba ya Leta ari hirya no hino mu turere.”

Uretse ubuki, hari ibindi bikomoka ku nzuki byinshi byabyazwa umusaruro n'abavumvu

Karangwa yavuze ko ubworozi bw’inzuki bwitaweho, bushobora kuza muri bimwe byinjiriza u Rwanda amadevizi menshi.

Ati “Inzuki ntawe uziragira, ntabwo zirwana, ziriragira zikicyura gusa zikabangamirwa n’aho zagiye gutara. Abantu dushoyemo imari, yaba Made in Rwanda izanira amafaranga igihugu. Tubonye umusaruro mwinshi twasagurira n’amahanga, ubuki bugakurikira icyayi mu kuzanira igihugu amadovize.”

Kuba ubuki bwose bukenewe mu gihugu butaboneka, biha urwaho ubuki bwo mu bindi bihugu kwigarurira isoko ry’u Rwanda.

Karangwa yavuze ko ari igihombo ku banyarwanda atari mu buryo bw’amafaranga gusa ahubwo no mu buryo bw’ireme ry’ubuki bagura.

Ati “Ubuki bwo mu Rwanda buraryoha by’umwihariko ubwo Majyaruguru ahantu hakonje mu mashyamba, buba buryoshye kuruta ubw’ahandi.”

Umuvumvu Karangwa Sewase yavuze ko isoko ry’ubuki mu Rwanda rihari cyane ahubwo igikenewe ari ugukomeza gufasha abavumvu kongera umusaruro.

Mu Rwanda habarirwa abavumvu basaga ibihumbi 80 ariko ababikora kinyamwuga ntibarenze 45 %. Habarirwa kandi imizinga ya kijyambere igera ku bihumbi 90, mu gihe isaga ibihumbi 200 ari gakondo.

Mwiza yavuze ko bagiye gukomeza gukorera ubuvugizi abavumvu kugira ngo bahabwe ibyangombwa nkenerwa byose bituma bongera umusaruro.

Uretse ubuki bukoreshwa mu ngeri zitandukanye nko mu nganda z’imiti, izenga inzoga, izikora amabombo n’ibindi hari n’ibindi bitandukanye kandi bikomoka ku nzuki bigira akamaro.

Mu bindi biva ku nzuki bigira akamaro harimo nk’ibishashara byifashishwa mu gukora za buji, insinda zifashishwa mu buvuzi, Urucumbu (propolis) rukoreshwa mu gukora amavuta n’ibindi bikoresho by’ubwiza, ubumara bw’inzuki bukoreshwa mu buvuzi bw’indwara nka za rubagimpande ndetse n’Igikoma cy’urwiru (Gelée royale) gikorwamo amavuta afite intungamubiri.

Abavumvu basabwe kongera umusaruro bakoresha ibindi biryo byongerera inzuki ingufu
Ubuki bwo mu Rwanda buzwiho kuryoha kubera ko buturuka mu bice bibamo amashyamba

Amafoto: Umuryango Christian Aid


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .