00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye miliyari 622,3 Frw zo guhangana n’ingaruka z’ibiza byabaye mu 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 20 December 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko hakenewe miliyoni 451$ yo gusana ibikorwa remezo byangiritse mu gihe ibiza byibasiraga u Rwanda mu 2023 no kongerera imbaraga urwego rw’ubuhinzi rufatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Gahunda yo kwiyubaka nyuma y’ibiza byibasiye u Rwanda muri Gicurasi 2023 ikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yandikiye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF. Igaragaza ko u Rwanda rwifuza gusana ibikorwaremezo by’ibanze byangijwe n’ibiza no kubaka ubukungu buhamye budashobora guhungabanywa n’ibindi biza mu buryo bworoshye.

Igira iti “Imyuzure n’inkangu ntibyasenye inzu z’abaturage n’imihanda gusa ahubwo byanakomye mu nkokora umusaruro w’ubuhinzi, kandi ari bwo zingiro ry’ubukungu bwacu.”

“Iyi gahunda yo kwiyubaka ntigarukira ku gusana ibyangiritse gusa, ahubwo igamije kubaka u Rwanda rwihagazeho, rushobora guhangana n’ibindi bibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.”

Ibiza byibasiye u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi 2023 byasenye inzu zirenga 7450, hangirika hegitari 2176.3178 z’imyaka yari ihinze mu mirima y’abaturage, amatungo 1208 atwarwa n’amazi na ho amashuri 154 arasenyuka.

Ibice byibasiwe n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba byashizwe mu hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, hatangira urugendo rwo gushaka aho abaturage batuzwa neza no gutunganya inkengero z’umugezi wa Sebeya watizaga umurindi umwuzure.

KT Press yanditse ko kugeza mu Ukuboza 2024 abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bagihanganye n’ingaruka zabyo no gushaka uko bakongera kwiyubaka ariko bikababera ingume.

Ku byerekeye ibikorwaremezo, imihanda yarangiritse, ibiraro birasenyuka n’ingangu zangiza byinshi. Guverinoma yakusanyije miliyari 110 Frw yo gusana ibyangiritse.

U Rwanda rugaragaza ko miliyoni 451$ zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu, ni ukuvuga kugeza mu 2028.

Bigaragazwa ko amafaranga yo kwiyubaka angana na 0,6% by’umusaruro mumbe w’igihugu azakoreshwa mu kubaka inzego ngenderwaho nk’ubwubatsi, ubuhinzi n’ibikorwa remezo rusange.

Amafaranga azakoreshwa ate?

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko miliyoni 451$ zizakoresha mu kuvugurura ibikorwaremezo hakibandwa ku mihanda, ibiraro n’ibikorwa by’inyungu rusange byangijwe n’ibiza bigahabwa ubudahangarwa butuma bitazongera kwangizwa n’ibiza mu gihe kiri imbere.

Hazanashyirwa imbaraga mu gutunganya imirima no gushyiraho uburyo bwo kuhira mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukomeze kwiyongera.

Hanateganywa gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanga n’ibiza no kubaka ibikorwa remezo bifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.

IMF imaze guha u Rwanda inguzanyo z’igihe kirekire zirimo miliyoni 94,23$ (arenga miliyari 131,9 Frw) yatanzwe muri gahunda yo kurengera ibidukikije n’ingamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe izwi nka RSF (Resilience and Sustainability Facility).

Harimo kandi na miliyoni 87,51$ (arenga miliyari 122,5 Frw) yatanzwe muri gahunda y’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto, izwi nka SCF (Standby Credit Facility).

Ibiza byo mu 2023 byashegeshe ubukungu bw'igihugu ku buryo n'ubu hagikenewe amafaranga yo gusana ibyangiritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .