U Rwanda rugiye kubaka inganda ebyiri zitunganya ifu y’amata muri litiro ibihumbi 800 ku munsi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Mata 2021 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Hagamijwe kongerera amata agaciro no guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo utubutse mu Rwanda, hagiye kubakwa inganda ebyiri zitunganya ifu y’amata muri litiro ibihumbi 800 ku munsi.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abafashamyumvire mu bworozi, abasaba ubufatanye mu kuzamura umukamo w’amata mu Rwanda kugira ngo izo nganda zitazabura amata zitunganya.

Yavuze ko uruganda rumwe ruzubakwa mu Karere ka Nyagatare rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro z’amata y’ifu zigera ku bihumbi 500 ku munsi. Urundi ruzubakwa mu Karere ka Gicumbi ruzajya rutunganya litiro z’amata y’ifu ibihumbi 300 ku munsi.

Ati “Urwa mbere ruzajya muri Nyagatare, ngira ngo mwarabyumvise ko Inama y’Abaminisitiri iheruka yabyemeje, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora amata angana na litiro ibihumbi 500 ku munsi.”

“Urundi ruzaba ruri muri Gicumbi ni urwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage ba Gicumbi igihe aheruka kutugezaho uko igihugu gihagaze mu Ukuboza umwaka ushize. Rwo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro ibihumbi 300 ku munsi.”

Dr Uwituze yavuze ko hagendewe ku mubare w’inka zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 390 ziri mu gihugu, bizeye ko umukamo w’amata utunganywamo iyo fu uzaboneka.

Ati “Uyu munsi 84% by’inka dufite mu Rwanda ni inka zivuguruye icyororo ni inka zivanze amaraso ku buryo turamutse dushyize imbaraga muri mu byo abafashamyumvire mu bworozi bize twabigeraho.”

“Kuko inka ya Firizone itavangiye iba ishobora gutanga litiro 30 ku munsi ndetse na 40 ikazigezaho. Ifite amaraso avanze ya 75% yageze kuri litiro 25 ku munsi , naho iya 50% ikageza kuri litiro 20. Ariko uyu munsi ntabwo ari ko turi kubibona; si uko iyo nka igaburiwe neza, ikavurwa neza, ikarara heza igahabwa amazi itagera ahongaho. Iba ifite ubushobozi bwo gutanga izo litiro.”

Yakomeje abwira abafashamyumvire mu bworozi ko bafite akazi ko kwigisha abaturage bahagarariye kwita ku nka zabo kugira ngo umukamo wiyongere.

Ati “Dukurikije inka z’umukamo dufite tukihatira kuzibonera ibikwiriye byiza mu buziranenge ndetse no mu ngano, byanze bikunze ariya mata tuzayabona, nta mpungenge dufite.”

Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gufata amazi y’imvura ntameneke, kugira ngo ajye ahabwa inka zongere umukamo. Ikindi yagarutseho ni ukurwanya ifumbi y’amabere y’inka kuko iri mu bituma umukamo w’amata ubura.

Umukozi w’umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko ku bufatanye na RAB bari gukora ibishoboka byose ngo mu Rwanda haboneke inka z’umukamo mwiza kandi mwinshi.

Nshokeyinka yavuze ko imibare yo mu 2020 yerekana ko mu Rwanda inka zihari zitanga umukamo w’amata ugera kuri litiro ibihumbi 891 ku mwaka, kandi hari intego y’uko mu 2024 bazageza kuri litiro miliyoni imwe n’ibihumbi 250 ku mwaka.

Umwe mu bafashamyumvire mu bworozi ukorera mu Karere ka Gicumbi, Uwamungu Olivier, yabwiye IGIHE ko biyemeje ubufatanye mu kuzamura umukamo kugira ngo urwo ruganda ruzubakwa mu Karere kabo rutazabura amata.

Ati “Ni urugamba rukomeye kandi twese hamwe twageze kuri byinshi, biriya nabyo tuzabigeraho hamwe n’igihugu hamwe n’abandi borozi ndizera ko tuzabigeraho.”
Hirya no hini mu gihugu hari gukwirakwizwa imbuto nziza z’ubwatsi zitandukanye hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ryabwo no gufasha aborozi kongera umukamo.

Imwe mu nka zitanga umukamo zatangiye kuvukira mu Rwanda zitanga icyizere
Aborozi ba kijyambere bahabwa ibyangombwa byose bifasha kongera umukamo w'amata
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yasabye ko hakorwa ibishoboka byose umukamo w'amata mu Rwanda ukazamurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .