Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022 mu nama yahuje abayobozi b’uturere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba, baganira ku bucuruzi bwambukiranya imipaka no ku mikorere y’ibyanya by’inganda.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahanini bushingiye ku musaruro uva mu buhinzi n’ubworozi.
Mu mbogamizi abacuruzi bo muri Congo bagaragaza harimo kuba batemererwa kuzana mu Rwanda ibicuruzwa bimwe na bimwe, no kuba hari ubwo baza kubitsa amafaranga mu Rwanda ibigo by’imari bikababwira ko amasaha yo gukora yarenze.
Iyi nama ibaye mu gihe hashize ukwezi kumwe, DR Congo yemewe nk’umunyamurwango mushya mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome, yavuze ko bagiye kureba niba hari ibyakoroshywa.
Ati "Hari ikintu gikomeye cyane cy’imyumvire n’imikorere abantu twagombaga kuzamura kuko hari amananiza dutera twebwe atari ngombwa ariko akadindiza cyane akazi kajyanye n’abagomba gushaka uburyo bacuruzanya n’abaturanyi bacu bo muri Congo ndetse n’abo muri Congo bagomba kuza aha ngaha"
Yakomeje agira ati "Twafashe umwanzuro w’uko tugomba gushaka uburyo abantu bakora. Muri serivisi zifasha abantu gucuruza bagomba kugira uburyo biyoroshya, bakagira n’ibyo boroshya ariko nta kibangamiye ikindi".
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yavuze ko bagiye kureba icyo bakora ku mbogamizi zagaragajwe.
Ati "Urugero twebwe turavuga ngo amata kugira ngo akomeze ubuziranenge bwayo igihe kirekire ni uko agomba gutwarwa mu bicuba, bo bakavuga bati twebwe kubera ingendo nini tuyakoresha, tuyashaka mu majerekani, twashatse amajerekani afite isuku tukabashyiriramo amata bifuza".
Guverineri Habitegeko yagaragaje ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo kuba baturanye na Congo, abasaba kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuko bafite isoko muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Dr Ngabitsinze yasabye Abanyarwanda bakorera ibigo by’imari biganwa n’Abanye-Congo kujya baborohereza, bakabakira neza abafite amadorali menshi bagashyirirwaho umurongo w’umwihariko kugira ngo badatinda ku mirongo.
Iyi nama izongera guterana nyuma y’amezi atatu hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!