U Rwanda rugiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda za miliyari 10 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu igiye kongera gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda (Treasury Bonds) zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority-CMA) kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter cyatangaje ko izi mpapuro mpeshwamwenda zizatangira kugurwa ku wa 21- 23 Mutarama 2019.

Ni impapuro mpeshwamwenda zizishyurwa mu myaka icumi.

Impapuro mpeshwamwenda ni izo abashoramari barimo abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta. Mu gihe zishyizwe ku isoko, bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, hanyuma bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Uwaziguze ashobora kuzitangaho ingwate muri Banki agahabwa inguzanyo ndetse yanazigurisha ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, akabona amafaranga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza