U Rwanda na Singapore byasinye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda y’u Rwanda, Minicom, yasinye amasezerano y’ubufatanye na Banki Nkuru ya Singapore, agamije guteza imbere ubufatanye mu guhanga udushya tugamije guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z’imari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Banki Nkuru ya Singapore izwi mu ruhando mpuzamahanga nk’umuterankunga w’imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga mu by’imari n’iterambere.

Ayo masezerano yitezweho korohereza imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda ruzungukira mu mushinga wa Singapore wiswe Business sans Borders (BSB) ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo bito n’ibiciriritse.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Sebera Michel, yavuze ko ayo masezerano azaba umusingi w’iterambere rya serivisi z’imari zidaheza.

Yagize ati “Ni umusingi kuri twe wo gukoresha serivisi z’imari mu buryo bugezweho, buboneye kandi budaheza mu bihugu byacu. Ubu bufatanye bwitezweho guhanga udushya, bibyare amahirwe mashya ku bihugu byacu.”

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu by’imari muri Banki Nkuru ya Singapore, Sopnendu Mohanty, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy’umuhate w’ibihugu byombi mu guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Yavuze ko mu byo u Rwanda ruzungukiramo harimo gahunda igihugu cye cyatangije buzwi nka Business sans Borders, igamije guhuza ibigo bito n’ibiciriritse hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko bigamije koroshya ubuhahirane, abaguzi bakabona ibyo bakeneye byoroshye, abagurisha bikaba uko, n’ibindi.

Byitezwe ko aya masezerano azafasha mu korohereza abacuruzi bato gucururiza kuri internet, bikazongera ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya mu mahanga.

Itangazo Minicom yashyize hanze rivuga ko ayo masezerano ari umusingi ku bundi bufatanye bushobora kuyashibukaho hagati y’ibigo byigenga mu Rwanda n’ibyo muri Singapore.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Sebera Michel ubwo yasinyaga amasezerano y'ubufatanye na Singapore
Sopnendu Mohanty yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy'umuhate w’ibihugu byombi mu guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .