00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Congo byasinye amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2022 saa 04:51
Yasuwe :

Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Repubulika ya Congo na Perezida Sassou Nguesso bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imishinga mito n’iciriritse, umuco n’ubuhanzi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri ku munsi wa kabiri w’uruzindiko rwa Perezida Kagame muri Congo Brazzaville, nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi bigamije kurushaho guteza imbere umubano.

Hasinywe amasezerano umunani arimo ajyanye n’ubufatanye mu bukungu nko kurengera no guteza imbere ishoramari hagati y’u Rwanda na Congo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buciriritse, ubukorikori, umuco n’ubugeni, ubuhinzi, uburere mboneragihugu, kungurana ubumenyi.

Amasezerano umunani yasinywe harimo atanu ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri Dr Vincent Biruta, abiri asinywa na Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures Ltd naho andi asinywa na Yvonne Mubiligi wa Macefield Ventures - Congo Brazzaville.

Hamejwe ko hashyirwaho Komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Ni mu gihe kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta (ibumoso) asinya amasezerano ku ruhande rw'u Rwanda
Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso bakurikiranye isinywa ry'aya masezerano
Ibihugu byombi byasinye amasezerano mu nzego zitandukanye
Impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .