00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu mugambi wo kugabanya ingendo abayobozi bakora bajya mu nama

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 30 May 2024 saa 04:15
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi aherutse gutangaza ko muri politike z’ubukungu zizashyirwa imbere mu gihe giciriritse harimo kongera amafaranga yinjira mu ngengo y’imari akomoka imbere mu gihugu, no kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari, bikazakorwa hagabanywa ibikorwa bitihutirwa birimo n’ingendo nyinshi abayobozi bakora bajya mu nama zinyuranye.

Kuva mu 2020 abantu binjiye mu mikorere mishya, batangira gukora inama binyuze ku ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyibasiye Isi.

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagezaga umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 ku wa 24 Gicurasi 2024, yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kwibanda ku kongera ingengo y’imari ikomoka imbere mu gihugu binyuze mu mavugurura yerekeye imisoro, gukoresha ikoranabuhanga no guha agahimbazamusyi abaguzi basaba inyemezabuguzi ya EBM.

Yanavuze ko hazabaho kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari kizava kuri 7.3% by’umusaruro mbumbe mu 2023/2024 kikagera kuri 5.2% mu mwaka wa 2024/2025 na 3.4% mu mwaka ukurikiyeho wa 2025/2026.

Imibare ya Minecofin igaragaza ko umwenda mbumbe w’igihugu wari ugeze kuri 73.5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2023, ukazagera kuri 78.0% mu 2024; ariko ukazagabanuka kugeza kuri 77.2% mu 2025 na 74.8% mu 2026.

Ati “Ibi bizasaba kugabanya amafaranga atangwa ku bikorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyane cyangwa byakorwa ukundi; urugero nko kugabanya ingendo n’inama by’akazi hagakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho.”

Ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2023/2024 yari miliyari 5115.6 Frw mu gihe iteganyijwe mu 2024/2025 ari miliyari 5690.1 Frw, bigaragaza izamuka rya 11.2%.

Amafaranga y’inkunga z’amahanga biteganyijwe ko azaba agera kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% mu gihe inguzanyo z’amahanga biteganyijwe ko zizagera kuri 1318.1 Frw bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 83.2% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 3421.2 Frw, bingana na 60% by’ingengo y’imari yose, amafaranga azakoreshwa mu iterambere n’ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2268.9 Frw bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko Leta igiye kugabanya bimwe mu bintu bitihutirwa birimo n'ingendo zikorwa abayobozi bajya mu nama zagakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .