00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bihugu by’Akarere byongereye umubare w’abaturage bihagije mu biribwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 August 2024 saa 02:48
Yasuwe :

Raporo y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA) yagaragaje ko mu bihugu bitanu biri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba byakorewemo ubushakashatsi, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byabashije kugabanya umubare w’abaturage batihagije mu biribwa.

Ni raporo irimo imibare yo kugeza ku itariki 30 Kamena 2024, aho igaragaza ko muri rusange abaturage bagera kuri miliyoni 33 bo mu bihugu bya Tanzania, u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo, ari bo bugarijwe n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

Umuryango ubarwa nk’utihagije mu biribwa mu gihe utabasha kwigaburira ibiribwa by’ibanze byiganjenmo ibinyamisogwe n’ibinyabijumba hamwe n’imboga.

Ni umuryango kandi utabasha kwigaburira ibikomoka ku matungo nk’inyama n’amata cyagwa ubibona inshuro nke cyane. Ni mu gihe kwihaza mu biribwa byo bisobanurwa nko kubasha kwigaburira ibinyamisogwe, ibinyabijumba n’imboga buri munsi ndetse hakiyongeraho n’ibinyamavuta inshuro runaka mu cyumweru.

Mu bihugu bitanu byakorewemo ubushakashatsi ku kwihaza mu biribwa mu Karere, iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari urwa gatatu mu kugira umubare muto w’abaturage batihagije mu biribwa ugereranyije n’abaturage bose.

Muri ibyo bihugu kandi u Rwanda ni urwa gatatu mu gutera intambwe igaragara yo kugabanya uwo mubare mu gihe kingana n’umwaka wuzuye ku ya 30 Kamena 2024.

Muri rusange iyi raporo igaragaza ko mu gihe kingana n’umwaka warangiranye na Kamena 2024, Tanzania ari yo yagize umubare muto w’abaturage batihagije mu biribwa bangana na 9.24%, Uganda yagize 18.74%, u Rwanda rwagize 21.14%, Kenya yagize 26.46% hagaheruka Sudani y’Epfo yagize 32.73%.

Iyi mibare nubwo imeze gutya ariko itandukanye n’igaragaza intambwe ibyo bigugu byateye mu kugabanya umubare w’abaturage babyo batihagije mu biribwa.

Mu gihe cy’umwaka Uganda ni yo iza imbere kuko yavuye ku baturage batihagije mu biribwa bangana na 37.70% muri Kamena 2023 igera kuri 18.74% muri Kamena 2024.

Hakurikiraho Sudani y’Epfo yavuye kuri 43.64% igera kuri 32.73%, u Rwanda rwavuye kuri 29.27% rugera kuri 21.14%, Kenya yavuye kuri 28.2% igera kuri 26.46% hagaheruka Tanzania yo yiyongeye ikava ku 8.88% ikagera ku 9.24%.

Indi mibare y’abaturage batihagije mu biribwa mu tundi turere twa Afurika nko mu Burengezazuba no mu Majyepfo, iyi raporo igaragaza ko ho iri hejuru kuko hamwe inarenga 50% by’abaturage batuye muri ibyo bihugu.

Gusa muri Afurika y’Iburasirazuba impamvu zikigaragazwa nk’izituma abaturage batihaza mu biribwa uko bikwiye, harimo amakimbirane y’ibihugu atera ifungwa ry’imipaka bigahagarika ubuhahirane, intambara n’amakimbirane mu bihugu binyuranye, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

U Rwanda rwaje mu bihugu bya EAC bifite abaturage biyongereye mu kwihaza mu biribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .