00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga mu bihugu bya EAC bifite politike n’ubukungu bireshya ishoramari

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 November 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Icyegeranyo kigaragaza amahirwe y’ibihugu bya Afurika mu gukurura abashoramari binyuze muri politike nziza n’ubukungu butanga icyizere, ‘Africa Risk-Reward Index,’ cyagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2024, u Rwanda ari cyo gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba gitekanye ku buryo cyashorwamo imari mu gihe kirambye.

Hashize imyaka 30 u Rwanda rutangiye urugendo rwo kwiyubaka, buri wese ashyize umutima ku cyamufasha kwikura mu bukene no guteza imbere igihugu, ibyatumye, ibyatumye umusaruro mbumbe warwo wiyongera n’ibyo umuturage yinjiza bigera ku 1040$.

Ibi bijyana na politike zashyizweho ziteza imbere ishoramari nk’ibyanya by’inganda, guteza imbere ikoranabuhanga no kongera ibikorwa remezo.

Icyegeranyo cyiswe ’Africa Risk-Reward Index 2024’ gisohotse ku nshuro ya cyenda, gihuza amanota ajyanye n’ingingo zirebana n’uburyo politike n’ubukungu by’igihugu bihagaze bikanajyanishwa n’amahirwe biha abashoramari cyangwa ibyago byabateza.

Mu 2023 u Rwanda rwari rufite amanota 5,46/10, mu 2024 yigira hasi ho gato kuko yageze kuri 5,11/10. Uko amanota yiyongera asatira 10 ni impungenge ziganisha ku kuba igihugu kidatekanye ku buryo abashoramari bakigana ziyongera.

Mu byerekeye izamuka ry’ubukungu haba mu gihe kigufi n’igihe kirekire na bwo icyizere cyarazamutse kuko amanota y’u Rwanda yari 4,75/10 mu 2023, agera kuri 4,40/10 mu 2024.

Imibare igaragaza ko ishoramari mvamahanga rigana mu Rwanda ryiyongera kuko nko mu mwaka wa 2022 ryageze kuri miliyoni 658.3$, bigaragaza izamuka rya 21.1% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ni mu gihe Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yagaragaje ko u Rwanda ari urwa gatatu ku Isi mu bihugu byoroshya inzira isabwa mu gutangiza ishoramari.

Icyanya cy’inganda cya Kigali ari na cyo kinini kirimo ishoramari rirenga miliyari 2$. Mu cya Bugesera harimo inganda zibarirwa ishoramari rirenga miliyoni 95$, mu gihe icya Muhanga kibarizwamo inganda enye zibarirwa ishoramari rya miliyoni zisaga 100$ na ho icya Rwamagana harimo inganda zashowemo arenga miliyoni 59.5$.

Africa Risk-Reward Index 2024, igaragaza ko ibindi bihugu byo mu karere biri inyuma y’u Rwanda kuko nka Tanzania ifite amanota 5,37, Uganda 6,01, Kenya 6,06, naho ku mwanya wa nyuma haza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’amanota 7,6/10.

Ingingo y’umutekano utifashe neza mu bihugu nka RDC, n’imyigaragambyo y’urubyiruko muri Kenya biri mu byatumye ibi bihugu bitakaza amanota, ibindi biyata kubera ubukungu bwabyo butifashe neza.

Imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 7% kugeza mu 2029.

Aba basesenguzi kandi barebye ku ikoresha ry’ubwenge buhangano n’ibihugu bifite icyizere cyo kubwifashisha mu iterambere. Bagaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike bya Afurika byatangiye gukoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu nzego zitandukanye z’igihugu kandi bitanga icyizere ko bizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uretse kuba harashyizeho politike y’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, hari n’aho bwatangiye kwfashishwa mu mirimo ya buri mu

Mu 2022 amaraso angana na 75% yajyanwaga ku bitaro no mu bigo nderabuzima byo mu bice bitandukanye by’icyaro atwawe na drones, bikihutisha ubutabazi ku barwayi.

Bibarwa ko buri minota itatu drone iba zijyanye ubutumwa 600 bw’amaraso ku mavuriro atandukanye mu gihugu.

Mu buhinzi kandi ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO) n’ibindi.

U Rwanda rufite amanota meza mu bihugu bya EAC mu kureshya abashoramari kubera politike n'ubukugu bihagaze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .