U Bushinwa n’u Buhinde, ibihugu byitezweho kuyobora ubukungu bw’isi mu 2030

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 16 Ukuboza 2019 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ibihugu by’ibihangage ku isi bikomeje karushaho kubaka uburyo buhamye mu kuzamura ubukungu bwabyo, imyaka icumi iri imbere ihishe ibitangaza bizasiga igihugu kimwe cya Afurika cyinjiye mu bihugu 10 bya mbere; Amerika, u Burusiya n’u Buyapani bigasubira inyuma ku rutonde.

Icyegeranyo cya banki mpuzamahanga ikomoka mu Bwongereza [Standard Chartered] kigaragaza ko mu mwaka wa 2030, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ziyoboye urutonde rw’ibihugu bikize ku isi, zizaba ziri ku mwanya wa gatatu, u Burusiya ku mwanya wa 8, buvuye ku mwanya wa 6; mu gihe u Buyapani busanzwe ari ubwa kane, buzasubira inyuma bukajya ku mwanya wa 9.

Igihugu cya Misiri cyo ku mugabane wa Afurika nicyo byitezwe ko kizatera intambwe ikomeye kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi, kuko ubukungu bwacyo buziyongera ku rugero rwa 583%, bikakigeza ku mwanya wa 7 kivuye ku mwanya wa 21 ku rutonde rw’isi.

Umwaka wa 2030 uzasiga igihugu cya Australia kivuye mu bihugu 10 bya mbere kuri uru rutonde, ndetse u Budage nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane w’u Burayi kigaragara mu icumi bya mbere.

Biteganyijwe kandi ko abatuye isi bazaba bageze kuri miliyari 8.56, barimo miliyari zirenga eshanu zibarizwa ku mugabane wa Aziya.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko ibihugu birindwi mu icumi bya mbere bizaba ari ibifite isoko iri gutera imbere muri iki gihe.

Biteganyijwe ko umugabane wa Aziya ariwo uzatera imbere kurusha ahandi kuko ubukungu bwawo buziyongera bukava kuri 28% bukagera kuri 35% muri 2030.

Mu mwaka wa 2030 kandi, abaturage miliyari hafi 5.4 bazinjira mu cyiciro cy’abafite ubukungu buciriritse, bavuye kuri miliyari eshatu bari bariho muri 2015.

Uko ibihugu 10 bya mbere bizaba bikurikiranye mu bukungu muri 2030

1. U Bushinwa: Ubukungu bwabwo buzaba bungana na miliyari ibihumbi 64.2 by’amadolari ya Amerika kandi buri ku muvuduko w’ubwiyongere bwa 5%.

2. U Buhinde: Ibyegeranyo bitandukanye bigaragaza ko mu mwaka wa 2030, u Buhinde aribwo buzaba bufite ubukungu bwiyongera ku muvuduko uruta uw’ibindi bihugu kuko uzaba uri kuri 7.8%; ndetse ubukungu bwabwo bukazaba bungana na miliyari ibihumbi 46.3 by’amadolari ya Amerika . Biteganyijwe ko abaturage b’iki gihugu bazaba baruta ab’u Bushinwa.

3. Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Biteganyijwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatakaza umwanya wa mbere nk’igihugu cy’igihangange mu bukungu. Gutakaza umwanya wa mbere ngo bizaterwa no kugabanuka k’ubushobozi bwo kugura ku isoko, ndetse n’ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu. Ubukungu bwa Amerika buzaba bungana na miliyari ibihumbi 31 by’amadolari ya Amerika.

4. Indonesia: Iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Australia, kikaba gituwe n’abayisilamu benshi ku isi; ubukungu bwacyo buzava kuri miliyari ibihumbi 3.2 by’amadolari ya Amerika, bugere kuri miliyari ibihumbi 10.1 by’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2030.

5. Turikiya: U bukungu bwayo buzayikura ku mwanya wa 9 buyigeze ku mwanya wa 5. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu uzava kuri miliyari ibihumbi 2.2 by’amadolari ya Amerika ugere kuri miliyari ibihumbi 9.1 by’amadolari ya Amerika.

6. Brésil: biteganyijwe ko ubukungu bwa bwayo buzava ku musaruro mbumbe wa miliyari ibihumbi 3.2 by’amadolari ya Amerika, bukagera kuri miliyari ibihumbi 8.6 by’amadolari ya Amerika.

7. Misiri: iki gihugu kimwe rukumbi cyo ku mugabane wa Afurika kizava ku mwanya wa 21 kigere ku mwanya wa 7 mu kugira ubukungu buhanitse ku rutonde rw’isi. Mu mwaka wa 2030, abaturage b’iki gihugu bazaba bariyongereye ku rugero rwa 30% bagere kuri miliyoni 128. Umusaruro mbumbe wa Misiri uzava kuri miliyari igihumbi n’ibice bibiri ugere kuri miliyari ibihumbi 8.2 by’amadolari ya Amerika.

8. U Burusiya: Iki gihugu gisanzwe kiri ku mwanya wa 6 ku isi mu kugira ubukungu buhanitse;biteganyijwe ko ubukungu bwacyo buzakomeza kwiyongera, nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bifatanyije nayo bagishyiriyeho ibihano by’ubukungu. Umusaruro mbumbe w’u Burusiya uzaba uri kuri miliyari ibihumbi 7.9 by’amadolari ya Amerika muri 2030.

9. U Buyapani: Iki gihugu kizava ku mwanya wa 4 kiriho ubu, kijye ku mwanya wa 9 mu mwaka wa 2030. Intandaro yo kutazamuka mu bukungu nk’ibindi bihugu bihuriye kuri uru rutonde, ni umubare w’abakuze badashoboye gukora uzaba wararushijeho kwiyongera. Mu mwaka wa 2030, abayapani bafite imyaka 65 kuzamura, bazaba bariyongereyeho 30%, bavuye kuri 17% bariho mu mwaka wa 2000. Ubukungu bw’iki gihugu buzava kuri miliyari 5.4 by’amadolari ya Amerika, bugere kuri miliyari ibihumbi 7.2 by’amadolari.

10. U Budage: Muri 2030, iki gihugu nicyo kizaba gifite ubukungu buhagaze neza mu Burayi bw’uburasirazuba. Umusaruro mbumbe wacyo uzava kuri miliyari ibihumbi 4.2 by’amadolari ya Amerika, bugere kuri miliyaridi 6.9 by’amadolari ya Amerika .

U Bushinwa nicyo gihugu kizaba kiyoboye ibindi mu bukungu mu mwaka wa 2030

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .