00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari 100Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 12:10
Yasuwe :

Leta y’u Budage yahaye iy’u Rwanda inkunga ya miliyoni 98,1 z’Amayero [arenga miliyari 103Frw], agamije gukomeza kwagura ubufatanye n’ubutwererane hagati y’impande zombi mu bijyanye n’uburezi, kurengera ibidukikije, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze n’ibindi.

Ni inkunga itanzwe mu gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 60 y’umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iyi nkunga ari umusaruro w’ibiganiro byahuje impande zombi mu minsi ibiri ishize, byasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022.

Byari bigamije kurebera hamwe ibyakozwe mu mubano w’ibihugu byombi, ari nabwo hafashwe umwanzuro wo gukomeza kuwagura.

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

Ni amafaranga azakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, arimo miliyoni €29 zizakoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ahazibandwa ku kubaka ibikorwaremezo muri ayo mashuri no gufasha abana batsindira kujya kuyigamo ariko ugasanga nta bushobozi bafite.

Hari kandi miliyoni €39,5 zizashorwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Amasezerano y’ayo mafaranga yo yasinywe muri Werurwe 2022, hagati ya Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc na Minisitiri ushinzwe Iterambere mu Budage, Svenja Schulze.

Andi mafaranga azashorwa mu bikorwa birimo ibyo gufasha abatishoboye kugira ngo bagire imibereho myiza, ibijyanye n’ubuzima binyuze mu ruganda rukora inkingo n’imiti mu gihe andi azashyirwa mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze hagamijwe kugera ku miyoborere myiza.

Dr Ndagijimana yavuze ko mu myaka 60 ishize, ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bwibanze ku nzego zirimo uburezi cyane cyane bwo mu rwego rw’ubumenyi ngiro na tekinike.

Bwatanze inkunga zashyizwe mu bikorwa birimo kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), imiyoborere mu nzego zegerejwe abaturage, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no gufasha mu kubungabunga ibidukikije.

Yakomeje ati "U Budage ni kimwe mu bihugu byagiye biha inkunga u Rwanda kandi ifatika kandi ijyanye n’ibyo u Rwanda rwahisemo, ijyanye kandi n’aho tubona badufasha kuko ntabwo u Budage butanga amafaranga gusa, ahubwo butanga n’ubufasha mu bijyanye na tekinike cyangwa ubujyanama."

Ambasaderi Dr Thomas Kurz yavuze ko bahisemo gukomeza kwagura umubano mwiza uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kubera ko mu myaka ishize hari umusaruro wavuye mu bufatanye n’ubutwererane bushingiye kuri uwo mubano.

Ati "Aya mafaranga guverinoma yacu izaha u Rwanda ni ashimangira ubushake bw’igihugu mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye. Ni ibintu bishimangirwa n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byacu, ubu twishimira ko ukomeje kuba mwiza kurusha uko byigeze kubaho mbere."

U Rwanda n’u Budage kandi byemeranyije kwagura umubano, ubufatanye n’ubutwererane mu bijyanye no kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu gutera inkunga gahunda ya VUP [Vision Umurenge Program] ifashirizwamo abaturage batishoboye.

Kuva ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga u Budage bwagiye butera inkunga u Rwanda mu bikorwa birimo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’icyorezo. Ni ubufatanye kandi bwakomeje no mu bihe by’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ambasaderi Dr Thomas Kurz avuga ko inkunga igihugu cye gitera u Rwanda yagiye yiyongera, aho kuri ubu imaze kugera kuri miliyoni €100 buri mwaka.

Anyuzwa mu bikorwa birimo ibya Leta n’iby’imiryango itari iya leta, nk’ishingiye ku myemerere.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .