00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Nyagatare yabaye amahanga, iwabo w’inka n’abantu ( Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Ni mu mirambi myiza iteye ubwuzu iwabo w’inka n’abantu, kakaba Akarere kari kwihuta cyane mu iterambere ugereranyije nuko kari kameze mu myaka 25 ishize. Ku muntu uheruka i Nyagatare kera cyangwa se uhumva mu magambo namusaba kuzagasura akareba uko imisoro n’amahoro iri gutuma kagera ku rundi rwego.

Akarere ka Nyagatare kahoze gafite igice kinini cyari Pariki y’Akagera, kazwiho gutunga inka zirenga ibihumbi 200 n’umukamo uri ku rwego rwo hejuru. Nyuma y’ibi Leta yagashoyemo ibikorwaremezo bitandukanye binyuze mu misoro kuburyo iterambere riri kwihuta cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko muri iyi myaka 25 ishize hari ibikorwaremezo byinshi byubatswe, byahinduye aka Karere gafite igice kinini cyakuwe kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Nyagatare yahoze ari amashyamba, ubu hubatswe imihanda ireshya n’ibirometero 184 ikaba yaroroheje ubuhahirane hagati y’abaturage. Mu myaka ibiri ishize nibura muri aka Karere hubatswe ibirometero 17 kongeramo ibindi birometero 7,5 biri kubakwa kuri ubu byose ngo byahinduye isura y’aka Karere mu buryo bugaragara.

Meya Gasana ati“ Harimo imihanda yubatswe imbere mu Karere ndetse n’indi yagiye iduhuza n’uturere duhana imbibe, hakaba n’imihanda ihuza imirenge yacu.”

Gashayija John utuye mu Murenge wa Nyagatare avuga ko imihanda myinshi yubatswe yafashije abaturage kugenderana mu buryo bworoshye, bitandukanye na mbere.

Ati “ Inaha hararambitse kuburyo ahantu hose ugiye bisaba gutega moto. Batari bubaka imihanda myiza abamotari bajyaga baduhenda none ubu byaroroshye, ikindi imihanda myiza yongereye agaciro ubutaka bwacu usanga ahantu ntuye nari kuhagurisha miliyoni eshanu ariko kuko haje kaburimbo ubu ngiye kuhagurisha bampa miliyoni 10 Frw.”

Stade ya Nyagatare yatumye abaturage bongera kumwenyura

Stade ya Nyagatare iri muri eshatu Perezida Kagame yari yemereye abaturage bo mu Burasirazuba. Iyi stade yuzuye itwaye miliyari hafi 9 Frw, ikinirwaho n’ikipe ya Sunrise FC.

Ni stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 bicaye neza mu gihe hari n’abandi bagera ku 2000 bashobora kureba umukino bahagaze. Ifite ibindi bibuga birimo icya Tennis n’ikindi gikinirwamo imikino itatu itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Handball ndetse by’akarusho ifite tapi ikinirwaho n’abasiganwa ku maguru.

Byamukama Geofrey, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko aho iyi stade iziye yabahaye ibyishimo ndetse inatuma barushaho gukora siporo.

Ati “ Mbere ntabwo twajyaga tubona ahantu hisanzuye ho gukorera siporo, ubu rero twarahabonye kuburyo dushimira Leta ku gikorwaremezo cyiza yatwubakiye.”

Nyagatare igiye kuba igicumbi cy’uruganda rw’amata y’ifu

Muri aka Karere hari imishinga minini iri guteza imbere aka Karere ku byiciro bitandukanye. Mu bijyanye n’ubworozi hari kubakwa uruganda rw’amata y’ifu ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw rukazajya rwakira litiro ibihumbi 500 z’amata buri munsi. Ni urwa mbere rw’ubwo bwoko ruzaba rwubatswe ku butaka bw’u Rwanda.

Ibitaro bya Gatunda byabavunnye amaguru

Ibitaro bya Gatunda ni bimwe mu byaruhuye ingendo ndende zakorwaga n’abaturage bajya kwivuza kure abandi bakajya kwivuriza muri Uganda, bifite ibitanda 89 bikaba byakira abarwayi bose kuko bafite serivisi zose nk’ububyaza, iz’amenyo, amaso, gusiramura ndetse no kuvura indwara zose z’abantu bakuru n’abana.

Ibi bitaro byakira abaturage bo mu mirenge itandatu irimo Katabagemu, Mimuri, Rukomo, Gatunda, Mukama na Karama. Muri iyi mirenge harimo ibigo nderabuzima umunani, bitanga serivisi ku baturage barenga ibihumbi 205.

Rutagengwa Eugène utuye mu Mudugudu wa Butimba mu Kagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda, avuga ko ibi bitaro byabaruhuye ku gutanga amafaranga y’umurengera bajya kwivuriza i Nyagatare.

Ati “Kugira ngo ubone moto ikugezayo byari ikibazo kuko nibura moto ni 3000 Frw, urumva rero kugira ngo umuturage ayabone byari ikibazo, aho ibi bitaro biziye rero byabaye igisubizo kuko nta murwayi ukirembera mu rugo, nanjye ubwanjye nagiyeyo bampa serivisi nziza.”

Rutagengwa yavuze ko mbere bagifite ikigo nderabuzima abenshi bagwaga mu nzira bari kujya kwivuza Nyagatare, hari ngo n’abagwaga mu ngo zabo ariko ngo kuri ubu byaracitse burundu.

Meya Gasana yavuze ko mu buvuzi hubatswe ibikorwaremezo byinshi byafashije abaturage cyane muri iyi myaka 25 ishize ibyinshi bikaba byarubatswe mu misoro n’amahoro.

Ati “ Ubu dufite ibitaro bibiri biri ku rwego rw’Akarere tukanagira ibigo Nderabuzima 20 biri mu mirenge 14, bivuze ko hari imirenge ifite ibigo nderabuzima bibiri.”

Mu rwego rw’uburezi ho uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu batangiye kubaka amashuri ageretse aho nibura bafite amashuri icumi bubatse muri iyi myaka ya vuba byose ngo bakaba babikesha gusora neza kw’abanyarwanda kuko ari ho Leta ikura amafaranga yo kubaka ibi bikorwaremezo bitandukanye.

Sr Announciate Mukaminega uyobora Maryhill Girls School, ikigo kiri mu bikunze gutsindisha abana neza, avuga ko bagize uruhare mu kuzamura uburezi bw’abana b’abakobwa aho babaha uburere n’ubumenyi bituma bagirira umumaro igihugu.

Ati “ Tubigisha kumenya kwiyubaha no kubaha abandi, iyo ducukije abana hano rero baragenda bakiyubaka bakamenya no guha uburere ababakomokaho ndetse n’abaturanyi.”

Icyanya cy’inganda kiri guhindira isura y’aka Karere

Meya Gasana yavuze ko mu bindi bikorwaremezo byubatswe muri iyi myaka 25 ishize binyuze mu misoro n’amahoro harimo gutunganya icyanya cyahariwe inganda muri aka Karere.

Ati “ Ubu dufitemo inganda eshatu zatangiye gukora, tukagira izindi ebyiri ziri kubakwa kandi dukomeje kugira n’abandi bafatanyabikorwa benshi bifuza kubaka izindi nganda nyinshi.”

Yavuze ko kandi hari amafaranga yashowe mu bishanga ngo bitunganywe neza kugira ngo bitange umusaruro akavuga ko umusaruro w’imboga, ibigori, umuceri kuri ubu wiyongereye mu buryo bugaragara cyane ugereranyije na mbere.

Meya Gasana yavuze ko ibikorwaremezo byose byakozwe ari amafaranga aturuka mu misoro y’abanyarwanda aho byanatumye haboneka impinduka zigaragara zirimo inyubako zigezweho zakozwe n’abaturage nyuma yo kwegerezwa imihanda myiza, amashanayarazi ndetse n’amazi meza.

Ati “ Nk’ubu turi kuvugurura ikigo nderabuzima cya Nyagatare kandi amafaranga dukoresha ni ayo twinjiza binyuze mu misoro y’imbere mu Karere aho tuzanayakoresha mu kuvugurura ikigo nderabuzima cya Karangazi.”

Imishinga yo kuhira iriyo ku bwinshi

Umwe mu mishinga minini yo kuhira iri gukorerwa muri aka Karere irimo nka ‘Agribusiness Hub’, umushinga uzuhira ku buso bwa hegitari 16 000 ariko mu gice cya mbere kuri ubu watangiriye ku buso bungana na hegitari 5600 aho uri gukorera mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Uyu mushinga Leta y’u Rwanda iwufatanyije na ‘NETAFIM Ltd’, ikigo cyo muri Israel gisanzwe kizobereye mu bikorwa byo kuhira ku buso bugari. Muri uyu mushinga batangiye guhinga ibihingwa bitandukanye ndetse banatangira ubworozi bw’inka.

Hariyo ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rizajya rifasha abahinzi n’aborozi kubikora kinyamwuga. Uyu mushinga ukodesha ubutaka bungana na 75% hanyuma 25% busigaye bakabusigira umuturage kuri buri hegitari.

Iyo 25% umuturage yasigaranye Leta imushyiriramo uburyo bwo kuhira ku buntu hanyuma akabukoreraho ubworozi bungana na 60%, ubundi 40% busigaye akabukoreraho ubuhinzi.

Muri uyu mushinga kandi hubatswe imidugudu itatu irimo inzu 312. Hari umudugudu w’Akayange wubatswemo inzu 120, uwitwa ‘Shimwa Paul’ wubatswemo inzu 72 n’uwa Rwabiharamba ahubatswe inzu 120 yose yatujwemo abari batuye ahari gukorerwa uyu mushinga.

Abadatanga umusoro baburiwe

Meya Gasana yasabye abaturage bakerensa gutanga umusorokurebera ku bikorwaremezo byavuye mu yatanzwe mbere, bakikubita agashyi.

Ati "Icya mbere nibarebe imisoro batanze icyo yakoze, barebe ibikorwa twashoboye kugeraho birenze iyo twinjije bivuze ko Leta yongereyeho andi mafaranga. Nibarusheho kuyongera ahubwo kuko iterambere tugeraho ririhuta cyane."

Akarere ka Nyagatare kabarizwamo imirenge 14 utugari 106 n’imidugudu 628. Gafite ubuso bungana na kilometero kare 1919 kuri ubu kakaba gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 700.

CityBlue EPIC Hotel yahinduye isura y'Akarere ka Nyagatare
Ibitaro bya Gatunda byuzuye bitwaye arenga miliyari 5 Frw
Ibi bitaro byaruhuye abaturage bivurizaga kure
Amavuriro n'ibigo nderabuzima bikomeje kwegerezwa abaturage
Kimwe mu byumba bigize Maryhill Girls School i Nyagatare
Akarere ka Nyagatare kihagazeho mu bijyaye n'ubworozi
Ibiro bikoreramo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare
Imihanda myiza ikomeje kubakwa muri Nyagatare
Isoko rya Nyagatare ryubatswe mu buryo bugezweho
Muri Nyagatare harimo kubakwa imiyoboro y'amazi igezweho
Imihanda imaze kubakwa muri Nyagatare ku bwinshi
Uruganda rw'amakaro rwa East Africa Granite narwo rukorera i Nyagatare
Stade ya Nyagatare ni kimwe mu bikorwaremezo bigaragara muri aka Karere
Zimwe mu mashini zitunganya amakaro
Maryhill ni kimwe mu bigo by'amashuri byubatswe neza, binagaragaza neza Akarere ka Nyagatare
Akarere ka Nyagatare kamaze kugira inganda zirimo urukora amakaro
Zimwe mu nyubako za Maryhill Gisrls School
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko aka Karere gakomeje gutera imbere
Sr Mukaminega Annonciata avuga ko iyo ikigo cyabo gitsindishije neza bihesha ishema Akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .