00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TotalEnergies yinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 June 2022 saa 05:41
Yasuwe :

Sosiyete y’Abafaransa ikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, TotalEnergies, yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, aho Station zayo za lisansi zatangiye kuboneka mu Mujyi wa Kigali.

TotalEnergies yinjiye ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’uko yari isanganywe ibikorwa mu bihugu birenga 130 ku Isi kandi ikomeje umugambi wayo wo gukwirakwiza ingufu zihendutse, zitangiza ibidukikije, zizewe kandi zibasha kugera ku bantu benshi.

Muri Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi wa TotalEnergies yagiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’amezi atanu, uruzinduko rwe rwatangiye kubyara umusaruro.

Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Patrick Pouyanné uyobora TotalEnergies yabonanye n’Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, amugaragariza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Birasa n’aho yahise yihutira kuyabyaza umusaruro kuko ubu ku isoko ry’u Rwanda hatangiye kugaragara ibikorwa bya TotalEnergies. Ahazwi nka Méridien ku Kacyiru na Poids Lourds hari station z’iyi sosiyete.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko nyuma y’uruzinduko rwa Pouyanné, TotalEnergies yahise yiyandikisha muri RDB nka sosiyete ikorera mu Rwanda mu bijyanye n’ingufu.

Yahise itangira gushaka station za lisansi ikoreramo ibikorwa byayo. Yagiranye amasezerano na Source Oil, iyikodesha station zayo zimwe ziri muri Kigali itangira kuzikoresha.

TotalEnergies ifite gahunda yo kongera umubare wa station zayo, “ihereye kuri station zisanzwe mu gihugu” mbere yo kubaka izayo nshya.

Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yagize ati “Baracyarimo gushakisha abo bashobora gukorana nabo, bareba niba bashobora kubaka na station zabo nshya. Ebyiri nizo bamaze kumvikana.”

IGIHE ntiyabashije kubona ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati ya Source Oil na TotalEnergies gusa ubusanzwe Station ishobora kuba iri mu mazina ya sosiyete runaka ariko atariyo iyikoresha. Icyo gihe uwakodesheje station aba afite inshingano zo kwita ku izina rya nyirayo, bivuze ko wasanga nk’iyitwa Source Oil ariko yarayikodesheje undi muntu ukoresha iryo zina.

Kuri Méridien ku Kacyiru, hari Station ya TotalEnergies

TotalEnergies ifite gahunda yo kujya mu bucuruzi bwa gaz

Gaz ni kimwe mu byo u Rwanda ruhanze amaso mu kubungabunga ibidukikije ndetse isigaye ikoreshwa na benshi nk’ibicanwa. Hashize igihe ibiciro byayo bizamuka umunsi ku wundi kugera n’aho Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rufata ingamba zikarishye zo gutuma ibiciro bitiyongera.

Ubusanzwe abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda abenshi babikura muri Tanzania no muri Kenya ku cyambu. Ni ho haba hari ibigega bibikwamo lisansi na mazutu ku buryo ubishaka ajya kuharangura.

Kuri Gaz, nta kigega na kimwe cyubatswe na leta ya Kenya cyangwa iya Tanzania nk’uko bimeze kuri lisansi na mazutu, ahubwo ibihari byubatswe n’abikorera ku giti cyabo, ku buryo bo bagena amabwiriza y’uko bikoreshwa.

Hari umushoramari wo muri Kenya watangije ubucurizi bwa gaz, yubaka ikigega i Mombasa ku cyambu, nyuma yagura ibikorwa ajya muri Tanzania naho ahakora ubucuruzi.

SP yo mu Rwanda nayo yashatse kwinjira mu bucuruzi, ariko igiye ku isoko mpuzamahanga yisanga bisaba ko iba ifite ikigega izajya ibikamo gaz ku cyambu kugira ngo izajye ihava izanwa mu Rwanda.

Byatewe n’uko ku cyambu nta bigega bya leta cyangwa se ibindi bishobora gukodeshwa bihari ngo bibikwemo Gaz.

Uwo mushoramari wo muri Kenya yabonye ko hari umuntu ushobora kumutwara isoko ryo mu karere, afata umwanzuro wo guca SP amafaranga y’umurengera kugira ngo ajye ayibikira Gaz ikivanwa mu bwato.

Amakuru IGIHE ifite ni uko SP yahise ibona ko idashobora kuzajya ijya ku isoko mpuzamahanga [kurangura muri Arabie Saoudite cyangwa muri Qatar] kuko itari ifite ikigega cyo kubikamo ku cyambu.

Amahitamo yasigaye yabaye ayo kujya irangura n’usanganywe ibyo bigega mu karere, kandi biba bivuze ko ku giciro wongeraho n’inyungu y’abo bashoramari bayiranguye ku isoko mpuzamahanga.

Ibyo bivuze ko kugira ngo Gaz iboneke neza mu Rwanda ku giciro gito, bisaba kubona umushoramari ukomeye, uzubaka ibigega biyakira ariko atari umuntu ujya no mu bucuruzi bwo gucuruza amacupa ya Gaz mu gihugu.

Mu gihe u Rwanda rwari rufitanye ibibazo na Uganda, byari bigoye ko abashoramari bajya i Mombasa kurangura. Byatumye uwo mushoramari wo muri Kenya afungura ishami mu Rwanda, akajya azana Gaz, akayicuruza ku giciro ashaka.

Nubwo hari ibyo bibazo bijyanye n’uburyo Gaz igera ku isoko ry’imbere mu gihugu, ku rundi ruhande hari n’ikibazo cy’ububiko bwa Gaz. Iyo igeze mu gihugu, iva mu modoka ijya muri “refiring plant”, wagereranya n’ibigega bito bikoreshwa mbere yo gushyirwa mu macupa.

Mu isesengura IGIHE yakoze, ni uko izo “refiring plant” zibikwamo Gaz, uzujuje, ntihagire indi ijya kurangurwa, zaba zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu mu gihe cy’iminsi itanu gusa ari nayo mpamvu abakora ubucuruzi bwa Gaz bicara bajya kurangura ku muntu bari bujye guciririkanwa. Ni nayo mpamvu gushyiraho ibiciro ntakuka bya Gaz bigoye mu Rwanda kuko n’uburyo ibonekamo bigoye.

Hagati aho, TotalEnergies irashaka kwinjira mu bucuruzi bwa Gaz, ikubaka ibigega mu gihugu. Amakuru avuga ko ubu iri gushaka aho izubaka ibi bigega, hanyuma inatangire gucuruza Gaz ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Ibi bibaye mu gihe SP nayo iri mu mushinga wo kubaka ibigega bizajya byakira Gaz ingana n’ibilo miliyoni 17 mu gihe ubusanzwe ibyo igihugu cyari gifite byakiraga Gaz ingana n’ibilo ibihumbi 700. Ibigega bishya biri kubakwa i Rusororo.

TotalEnergies yagobotswe n’u Rwanda muri Mozambique

TotalEnergies ishoye imari mu Rwanda bisa no kurwitura cyane ko rwarengeye ibikorwa byayo biri muri Mozambique. Iyi Sosiyete yashoye imari mu mushinga wo gutunganya Gaz witwa LNG uri Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.

Aha Afungi ni ho Ingabo z’u Rwanda zaruhukiye ubwo zageraga mu Ntara ya Cabo Delgado mu mwaka ushize. Kuhaba kwazo byatumye ibyihebe byashakaga kwigabiza ibikorwa bya Total bihashywa.

Mu gace ka Afungi mu nkengero y’Inyanja y’Abahinde, TotalEnergies yahashoye imari mu mushinga wo gutunganya Gaz ihaboneka. Ni umushinga washowemo asaga miliyari 20 z’Amadolari ariko ashobora kwiyongera akagera kuri Miliyari 50$.

Ubwo Gaz yari imaze kuvumburwa muri ako gace, TotalEnergies yabaye imwe muri sosiyete zahise zihashinga amatako. Yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yo yubaka inzu zizajya zikorerwamo n’abakozi bayo ndetse ishyira n’imbibi mu cyanya cyayo.

Mbere y’uko ibyihebe byigabiza Cabo Delgado, abakozi ibihumbi bitatu bari bamaze guhabwa akazi muri uwo mushinga mu gihe muri rusange byari biteganyijwe ko abazagahabwa bose bagera ku bihumbi 15.

Ingurane zahawe abaturage ntabwo zari nke kuko hari bamwe baganiriye na IGIHE bavuze ko mbere yo kwimuka bahawe hafi miliyoni 45Frw. Bahise batangira kugura imodoka, bakora imishinga y’ubucuruzi n’ibindi ariyo mpamvu iyo ugeze muri ako gace uhasanga imodoka nyinshi zatwitswe n’ibyihebe.

Mu gihe umutekano uri kugaruka mu buryo, amakuru IGIHE ifite ni uko LNG igiye kongera gusubukura ibikorwa cyane ko ubwo duheruka aho uru ruganda rufite icyicaro, abakozi bamwe b’abanyamahanga bari batangiye kugaruka.

Imirimo yo gutegura isubukurwa ry’ibikorwa bivugwa ko izagirwamo uruhare na Sosiyete zishobora kuba zirimo NPD yo mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye, IGIHE yagiye ihabwa amakuru ko ba nyiri uyu mushinga bafite inyota yo gukorana n’Abanyarwanda kurusha abandi mu kwitura ineza abasirikare b’u Rwanda bagiriye Cabo Delgado.

Umwe mu bayobozi baganiriye na IGIHE mu rugendo duheruka kugirira i Cabo Delgado muri Gashyantare uyu mwaka yagize ati “Ntuzatungurwe mu minsi mike nubona hano hari Abanyarwanda benshi bakorana na Total. Total yishimiye Abanyarwanda cyane, biranashoboka ko sosiyete zigenga zicunga umutekano zo mu Rwanda zishobora guhabwa akazi hano [Afungi] akaba arizo zijya zicunga ibikorwa bya Total.”

Iyi Station ya TotalEnergies iri kuri Poids Lourds, ni mu zo iyi sosiyete imaze kugira mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .