Tim Cook uyobora Apple yujuje miliyari y’amadolari

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 11 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Apple, Tim Cook, yinjiye mu cyiciro cy’abafite miliyari imwe y’amadolari, nyuma y’uko imigabane y’uruganda ayoboye ikomeje gutumbagira, bigatuma imigabane ye nayo izamura agaciro.

Kuva Apple (AAPL) yatangaza inyungu mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ingana na miliyari $58.3, imigabane yayo yakomeje kuzamura agaciro ndetse iki kigo kiri kwitegura kuba icya mbere ku Isi cyujuje agaciro ka miliyari $2000, imyaka ibiri gusa nyuma y’uko ari cyo kigo n’ubundi cyari cyabimburiye ibindi mu kugira agaciro ka miliyari $1000.

Ibi byatumye abanyamigabane b’urwo ruganda barushaho kubona inyungu, ari na byo byabaye kuri Tim Cook ufite imigabane 847.969 ingana na 0.02% by’umutungo rusange wa Apple.

Umutungo w’uyu mugabo kandi wakomotse ku nyungu zindi yagiye agenerwa nk’Umuyobozi w’uruganda, umwanya amazeho imyaka icyenda yose.

Cook yagize uruhare rufatika mu kuzamura inyungu ya Apple kuva yasimbura Steve Jobs warushinze. Yazanye serivise nshya zirimo Apple Watch zatumye inyungu z’uru ruganda zishingira kuri serivise nyinshi.

Uyu muyobozi avuga ko umutungo we azawukoresha mu bikorwa by’ubugiraneza, ndetse mu minsi ishize yagiye atanga imigabane yahoze ari iye, ifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni z’amadolari.

Tim Cook yiyongereye ku bandi bagabo basanzwe bakomeye mu by’ikoranabuhanga, bungukiye cyane mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, zatumye abantu babuzwa guhura, ahubwo bagakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi nko gutumanaho,, guhaha, gukora akazi n’ibindi.

Mu minsi mike ishize nabwo Mark Zuckerberg, Umuyobozi Mukuru wa Facebook, yinjiye mu baherwe bafite miliyari $100, asangamo Bill Gates nawe washinze Microsoft na Jeff Bezos, washinze ihahiro rya Amazon.

Tim Cook yinjiye mu rutonde rw'abaherwe batunze miliyari y'amadolari ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .