Sustainable Growers Rwanda yahembye abahize abandi mu marushanwa y’abazi gutegura kawa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Kamena 2019 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Umuryango udaharanira inyungu (Sustainable Growers Rwanda “SG-R”), wateguye amarushanwa yahuje abategura kawa kurusha abandi mu Rwanda, kugira ngo bagaragaze ubuhanga bwabo no kureba niba bashobora gukorera ku gihe mu gihe baba barimo kuyitegurira abakiriya.

Hari kandi kwerekana uburyohe bwa kawa y’u Rwanda no gutuma abatsinze bashobora kujya guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Aya marushanwa yakozwe mu gihe kuri uyu wa Kabiri, Umuryango Sustainable Growers Rwanda watangije inama mpuzamahanga yiswe Let’s Talk Coffee Rwanda, irimo kubera muri Serena Hotel, ikaba irimo guhuza inzobere ku gihingwa cya kawa, abahinzi, abaguzi, inzego za leta ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa.

Muri aya marushanwa abarushanwa uko bari 10 ari nabo bageze ku rwego rw’Igihugu, buri umwe yahabwaga iminota 15 yo kugaragaza ubuhanga bwe mu gutegura kawa mu buryo butandukanye (Latte, Expresso, V60), abakemurampaka bakamuha amanota bagendeye ku buhanga yagaragaje ndetse no gukorera ku gihe.

Umuyobozi Mukuru wa Question Coffee, Ikigo kimenyekanisha ikawa y’Abagore bafashwa na Sustainable Growers, Mclean Adam, yavuze ko gutegura aya marushana y’abazi gutegura kawa ari ukugaragaza imbaraga zabo ku buryo bashobora no kujya ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Aya marushanwa y’abazi gutunganya neza ikawa mu Rwanda, bararushanwa uko bayitunganya bakoresheje ubuhanga bwabo ndetse no gukorera ku gihe. Ubu dufite abarushanwa 10 ariko batangiye ari benshi, aba nibo bageze kuri uru rwego, abatsinda barahembwa kandi bizabafasha kujya guhatana ku isoko mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Buri gihe iyo dufite amarushanwa nk’aya icyo tuba tugamije ni uko abategura neza kawa bajya no ku isoko mpuzamahanga, gusa kugira ngo bajye hanze kandi batsinde bisaba ko babanza gukora amarushanwa menshi, turabanza tukabatoza uko batunganya kawa nyuma bagakora amarushanwa kuko bituma bigirira icyizere mu kazi kabo kandi bakaba bajya no ku isoko mpuzamahanga.”

Ubwo yabazwaga uko abona kawa yo mu Rwanda, Adam yavuze ko ikawa y’u Rwanda ikunzwe ku ruhando mpuzamahanga kubera uburyo ifatwa neza no kubera imitererey’u Rwanda.

Yagize ati “Mu by’ukuri ikawa yo mu Rwanda iri hejuru cyane kubera impamvu zitandukanye nk’uburyo itunganwa, ikawa yo mu Rwanda kandi iraryoha kubera ikirere ndetse n’ubutaka bwaho, ugereranyije no mu karere no hanze twavuga ko ikawa y’u Rwanda ari nziza.”

Ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda banywa kawa, Adam yavuze ko bafite icyizere ko abanyarwanda nabo bazarushaho kuyinywa, gusa ngo hari bamwe bacyumva ikawa nk’ikintu cyo kujyana mu mahanga gusa.

Umwe mu bitabiriye aya marushanwa yo gutunganya kawa akaba yaje no ku mwanya wa kabiri, Mushumba Denson, yavuze ko asanzwe atunganya ikawa muri Bourbon Coffee mu Mujyi wa Kigali, aya marushanwa ategurwa na Sustainable Growers Rwanda, akaba atuma bamenyekana ku ruhando mpuzamahanga ndetse na kawa y’u Rwanda ikarushaho kwamamara.

Yagize ati "Kuba naje mu batsinze nta buhanga budasanzwe nakoresheje icyangombwa ni ukumenya icyo bagusaba, ukamenya ibipimo ugomba kugenderaho kuko ibyo byose nibyo abakemurampaka bagenderaho, ukamenya niba ikawa urimo gutuganya ibishye cyangwa iryoshye, ukamenya niba uyiteguriye ku gihe umukiriya ayishakiraho mbese bisaba ubwenge no gushishoza.”

Uyu muryango ukorera mu turere 13 mu Rwanda, ukaba ufasha abahinzi ba kawa cyane cyane abagore bari mu makoperative atandukanye kandi ukabahugura.

Tuyisingize Seraphine utuye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, ni umufashamyumvire ku gihingwa cya Kawa ariko akaba asanzwe ari n’umuhinzi wayo.

Yavuze ko uyu muryango ubafasha kuva kawa ikiri mu murima ukabaha amahugurwa, kugeza igeze ku isoko kandi ikajyayo koko yujuje ubuziranenge.

Mu bindi avuga ko umuryango Sustainable Growers wabafashije ni uko wigishije abanyarwanda ko kunywa kawa bitagomba kumvikana ko ari iby’abanyamahanga gusa.

Yagizeati “Mbere abanyarwanda bari bazi ko kawa ari iy’abazungu ariko ku bw’abafatanyabikorwa twabonye “sustainable growers”, yaraje ishyiraho amatsinda y’abagore iraduhugura kuva ku rugemwe rwa kawa kugeza igeze mu gikombe, ubu natwe turayikarangira mu rugo tukayinywa, njye hari abantu nyikarangira bakampa amafaranga.”

Yavuze ko bakoresha ibikoresho gakondo birimo isafuriya, bagashyira mu isekuru bagasekura, nyuma bakayungurura bikagera aho bakoramo kawa yo kunywa.

Sustainable Growers Rwanda ni Umuryango utegamiye kuri leta ariko uri muri gahunda imwe na guverinoma, ukaba ushyize imbere kongera umusaruro w’ikawa, ubwiza bwayo ndetse no gutuma abahinzi b’ikawa bagera ku masoko, ufasha kandi mu gutanga amahugurwa.

Kuva mu 2014 Sustainable Growers Rwanda, ikorera mu turere 13 ukaba kandi warafashije amakoperative 77, inganda z’ikawa 25 no guhugura imiryango irenga 32,000 y’abahinzi b’ikawa.

Abahinzi ba kawa bafashwa n'umuryango sustainable growers muri ubu buhinzi bateraniye i Kigali mu nama izarangira kuri uyu wa Gatatu
Abahinzi ba kawa barenga 200 nibo bitabiriye iyi nama yiga kuri iki gihingwa
Abaje kureba aya marushanwa bagaragaza ko kawa y'u Rwanda iryoshye
Abatanga amanota batangaga iminota 15 ku barushanwa ngo barebe uhiga abandi
Abatangaga amanota basanzwe ari inzobere ku gihingwa cya kawa
Abitabiriye amarushanwa yo gutegura kawa bagaragaje ubuhanga bwabo imbere y'abakemurampaka
Betty Musaniwabo niwe wahigitse abandi bazi gutunganya neza kawa
Gutegura kawa byasabaga gukorera ku gihe no gukora kawa iryoshye
Musaniwabo yashimiwe kuba ateguye neza kawa kurusha abandi kandi akabikorera ku gihe
Mushumba Denson witabiriye amarushwa yo gutunganya kawa yereka abakemurampaka uburyo arimo kuyitunganya
Sustainable Growers Rwanda yahembye abatsinze abandi mu marushanwa y’abazi gutegura kawa
Ubu ni uburyo abahinzi ba kawa bahuzwa n'abandi bafatanyabikorwa ngo uru rwego rurusheho gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza