00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete z’indege zirabara igihombo cya miliyari 47,7 $ mu 2021

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Mu mpera za 2019, kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyakwadukira mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, kigakwira hose mu gihe gito, Isi irataka ibihombo mu nguni zitandukanye z’ubukungu aho nk’ubu sosiyete zikora ubwikorezi bwo mu kirere zifashishije indege byitezwe ko zigiye guhomba 25% kubera ubwiyongere bw’ubwoko bushya bw’iki cyorezo.

Ubwoko bushya bwa Coronavirus bukomeje kugaragara mu bihugu nk’u Buhinde, u Bwongereza na Afurika y’Epfo mu gihe na gahunda yo gukingira irushaho kugenda biguru ntege mu bihugu bimwe na bimwe kubera inkingo zikubiwe n’ibikize.

Izi mpamvu zituma Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere, IATA, ribona ko uyu mwaka wa 2021 uzasiga sosiyete zirihuriyemo zigize igihombo kiremereye mu bukungu bwazo.

IATA yabitangaje nyuma yo kuvugurura inyigo yari yakoze mu Ukuboza umwaka ushize. Iri shyirahamwe rigaragaza ko igihombo nyuma y’imisoro kizagera kuri miliyari 47,7 z’amadolari mu 2021 bitandukanye n’igihombo cya miliyari 38 z’amadolari babonaga ko gishobora kuzabaho mu nyigo bari bakoze mu mpera z’umwaka ushize bataramenya iby’uko ubwoko bushya bwa Covid-19 buzakomeza kugenda butambamira gahunda zinyuranye z’ubukungu.

Hashingiwe ku nyigo yakozwe igasohoka muri raporo yagiye hanze mu Cyumweru gishize, IATA igira iti “Ibyerekeye ubukungu bizaba bibi cyane kandi ibyinshi bizahinduka kurusha uko twabitekerezaga mu nyigo yo mu Ukuboza umwaka ushize, kubera ko byagoranye guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19 ndetse na gahunda yo gutanga inkingo mu bihugu bimwe na bimwe ikaba iri kugenda biguru ntege.”
Iri shyirahamwe ryongeraho ko nubwo bimeze bityo, sosiyete nini z’ubwikorezi bwo mu kirere zamaze gukusanya amadolari angana na miliyari 81 mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibyo bihombo.

Sosiyete nto z’indege zo zizakenera ubufasha bwa za leta, inguzanyo za banki cyangwa iz’isoko ry’imari n’imigabane kugira ngo zibe zabasha kuva muri ibyo bihombo.

Sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere zirimo RwandAir na Kenya Airways ziherutse kongera guhagarika ingendo zerekeza mu Buhinde kubera ubwoko bushya bwa Covid-19 bumaze iminsi bwarigabije iki gihugu.

Ingaruka mbi zikomeye zageze kuri sosiyete z’indege zitewe na Covid-19 zabaye mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize kuko ibyinjizwa n’izo sosiyete byagabanyutse kugera ku gipimo cya 70%. Iki gihombo kikaba cyari cyatangiye kugabanuka mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2020 hifashishijwe indege zitwara imizigo.

Sosiyete z’indege zizagwa mu gihombo cya miliyari 47,7 $ mu 2021 biturutse ahanini ku bwiyongere bwa Covid-19 mu bice bitandukanye by’Isi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .