00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete z’indege muri Afurika zahombye miliyari 40$ kubera Covid-19

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Sosiyete z’indege muri Afurika ziri mu byahombejwe bikomeye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, kuko zahombye miliyari 40$ mu 2020 kubera ihagarikwa ry’ingendo zo mu kirere ku Isi.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), Kalisa Jean Bosco, ubwo yagiranaga ibiganiro na bamwe mu banyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ku wa 23 Nzeri 2021.

Kalisa yagaragaje ko iki gihombo cyatumye Urwego rw’Ubukerarugendo ruhazaharira cyane kuko rwahombye miliyari 4.8$ mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, nkuko The Citizen yabitangaje.

Uyu muyobozi uzobereye mu by’ubukungu, yavuze ko kugira ngo Afurika na EAC by’umwihariko bibashe kwigobotora ibi bihombo, ari uko bizagabanya amafaranga y’ingendo z’indege ndetse n’ay’imisoro mu rwego rwo kureshya abazikora barimo abashoramari ndetse na ba mukerarugendo.

Kalisa yavuze ko itike y’indege mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ihenze cyane kuko ishobora kugera ku madorali 579,78, aho umusoro ucibwa umugenzi wo mu Karere ushobora kugera kuri 46,16$, mu gihe uwo mu mahanga we ari 47,85 $. Ibintu yavuze ko bigira ingaruka ku isoko ry’indege zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yasabye ba Minisitiri bafite ingendo mu nshingano zabo mu bihugu bigize EAC kugabanyiriza sosiyete z’indege amafaranga n’imisoro zicibwa mu gihe zigeze ku butaka, ayo zishyura aho zihagarara ‘parking’ ndetse n’ay’igenzurwa ry’ingendo z’indege zazo.

Ubwo yasuraga RwandAir, Kalisa yagaragaje ko ibi bizongera urujya n’uruza rw’ingendo z’indege, ubukerarugendo n’ubucuruzi ndetse bitume sosiyete z’indege zongera kwiyubaka mu bushobozi, kuko aya mafaranga zicibwa aba agize 50% by’itike y’ukora urugendo.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bikwiye guhindura imyumvire, bikamenya ko ingendo zo mu Kirere atari iz’abaherwe ahubwo ari nk’izindi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi cyane muri ibi bihe bya Covid-19.

Makolo yasabye EABC gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubucuruzi ku isoko rusange rya Afurika, AFCTA, kugira ngo ibicuruzwa byo muri Afurika y’Iburasirazuba byoherezwe hanze ari byinshi.

Sosiyete z'indege muri Afurika zahombye miliyari 40$ mu 2020 kubera ingaruka za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .