00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yagaragaje icyuho mu kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda batuye mu mahanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 June 2022 saa 08:40
Yasuwe :

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagaragaje ko Abanyarwanda batuye mu mahanga banenga serivisi zitangwa na banki zo mu Rwanda ndetse bakaba bagorwa cyane no kugera kuri serivisi z’imari binyuze ku rubuga rwa Irembo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 7 Kamena 2022, mu Nama Nyunguranabitekerezo igamije guha abaturage bose amahirwe angana mu kugera kuri serivisi z’imari n’uko bazikoresha kugira ngo batere imbere mu mibereho yabo.

Ni inama yitabiriwe n’abafite aho bahuriye no kugeza ku baturage serivisi z’imari barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Rwangombwa John.

Harimo kandi Umuyobozi w’Ihuriro ry’amabanki mu Rwanda, Tony Francis Ntore, Umuyobozi Wungirije w’iri huriro akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, Denise Rwakayija.

Abandi barimo Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu, abayobora banki zitandukanye n’abahagarariye ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’abandi.

Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zakwihutisha kugera ku gipimo cya 100% mu kwegereza abaturage serivisi z’imari, uburyo bwo kubaka ubushobozi bwo kuzikoresha no kuzibyaza umusaruro, hakoreshwa ikoranabuhanga mu rwego rwo kuzinoza no kuzihutisha.

Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, igaragaza ko urwego rw’imari mu Rwanda rugizwe n’amabanki 15, ibigo by’imari iciriritse 19, ibigo 438 by’amashyirahamwe y’ubwizigame no kugurizanya, harimo 416 by’Umurenge SACCO n’ibindi 22 bisanzwe.

BNR igaragaza kandi ko kugeza ubu Abanyarwanda 93% bagejeje imyaka y’ubukure bagerwaho na serivisi z’imari kandi hari icyizere cy’uko mu 2024 bazaba bageze ku 100%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko kwegereza serivisi z’imari Abanyarwanda ari intego u Rwanda rwihaye izarufasha kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse.

Ati “Abaturage bacu nibaba bagerwaho na serivisi z’imari zibahendukiye, bizatuma barushaho gukora bakiteza imbere, bityo n’igihugu kirusheho kwihuta mu iterambere.”

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko iterambere ry’abaturage serivisi z’imari aho abenshi kuri ubu bafite konti muri banki zitandukanye, bakaba bababasha kubitsa no kwaka inguzanyo kandi bishimangira ko hari icyizere cyo kugera ku iterambere igihugu cyifuza.

Ati “Kugira ngo tugere ku iterambere twifuza rishyira umuturage ku isonga, bidusaba guhuza imyumvire ku bibazo bitandukanye bibangamiye Igihugu cyacu, kumva imiterere y’imbogamizi zihari, no gushyira hamwe ubushake bwo kubikemura dufatanyije.”

Dr Iyamuremye yavuze ko hari ibibazo bigaragazwa n’abaturage, bijyanye n’uburyo Ibigo by’imari byubahiriza Itegeko ryo kurengera umuguzi wa serivisi y’imari, gukorera mu mucyo no kugira inama abaguzi ba serivisi y’imari, nko mu buryo bwo kubara inyungu no kwishyura inguzanyo.

Yavuze ko mu bindi bibazo byagaragajwe ari uko nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga batoroherezwa kugera kuri serivisi z’imari zitangwa na banki zo mu Rwanda.

Ati “Abanyarwanda batuye mu mahanga bagaragarije Sena ko bahura n’ingorane zo kubona serivisi zitangirwa kuri Internet binyuze ku IREMBO, kandi banenga serivisi za banki bavuga ko akenshi zitihuta, basaba ko hanozwa imikorere yihuse kandi myiza.”

Hafashwe ingamba…

Inama nyunguranabitekerero yafashe imyanzuro irimo gusaba gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kugeza ku Baturarwanda serivisi z’imari mu buryo budaheza kandi budahenze, kubakurikirana kugira ngo bazikoreshe neza, zibagirire akamaro bityo bihindure imibereho yabo.

Hanasabwe ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’Imirenge SACCO, zikagira abakozi bafite ubumenyi buhagije, amafaranga ahagije, gutanga inguzanyo mu buryo bunoze kandi zidahenze no gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi muri ibi bigo

Hasabwe gukomeza gahunda zo kwegurira abikorera imwe mu mitungo ya Leta no gushishikariza ibigo bya Leta bikora ubucuruzi n’abikorera gushora imari yabo ku isoko ry’imari n’imigabane mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iryo soko.

Hanasabwe kongera imbaraga mu bikorwa byo gukangurira Abanyarwanda kwitabira gukoresha serivisi z’imari harimo n’izirebana n’ubwishingizi, hanitabwa cyane cyane ku byiciro by’abagore, urubyiruko, imishinga mito n’iciriritse, ubuhinzi, abafite ubumuga n’abafite ubukene bukabije.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa yagaragaje ko imikorere ya za banki n'ubukangurambaga ari kimwe mu bikomeje gutuma abitabira serivisi z'imari biyongera
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari ingamba nyinshi leta yashyizeho mu kwegereza abaturage serivisi z'imari kandi zigenda zigera ku ntego
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yagaragarije Sena ibyakozwe mu kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi z'imari birimo ikoreshwa rya Mobile Money na Airtel Money
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena, Nkusi Juvenal, yashimye ingamba zashyizweho na Guverinoma mu kwegereza abaturage serivisi z'imari
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagaragaje ko hakiri icyuho mu guha serivisi z'imari Abanyarwanda baba mu mahanga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, Denise Rwakayija, yitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye na Visi Perezida, Nyirasafari Esperance ubwo bari bakurikiye ibiganiro byatanzwe n'abayobozi batandukanye
Umuyobozi w’Ihuriro ry’amabanki mu Rwanda, Tony Francis Ntore yari mu bitabiriye inama igaruka ku kwegereza abaturage serivisi z'imari
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu yavuze ko ibigo birenga 10 byigenga bimaze kwiyandikisha ku isoko ry'imari n'imigabane
Abasenateri batumijeho abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kwegereza abaturage serivisi z'imari kugira ngo bagaragaze gahunda zitandukanye zihari
Abasenateri bagejejweho ingamba zitandukanye zashyizweho na gahunda zashyizweho na leta mu kwegereza abaturage serivisi z'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .