Hashize igihe abaturage bagaragaza ko umuntu ufite konti mu murenge SACCO avuga ko yifuza kujya abikuza aho ageze hose nk’uko abakorana n’amabanki asanzwe bimeze.
Guverineri John Rwangombwa ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko urugendo rwo gushyira ikoranabuhanga mu Mirenge SACCO yose uko ari 416 rwarangiye.
Yanavuze ko muri gahunda yo guhuza Koperative z’Imirenge SACCO zikazabyara banki imwe izahabwa izina rya ‘Cooperative Bank’, ubu hagezweho guhuza SACCO zo mu Mujyi wa Kigali zigahurizwa muri imwe muri buri karere.
Ati “Muri gahunda ni uko ukwezi k’Ukuboza [2024] kuzarangira za SACCO zo mu Mujyi wa Kigali zashoboye guhurizwa ku karere, zakoze SACCO zo ku rwego rw’akarere eshatu mu Mujyi wa Kigali, hanyuma bitewe n’amasomo azaba yavuye muri ibyo amezi atandatu ya mbere akazakoreshwa mu guhuza SACCO zo mu gihugu cyose, tukazagera mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari SACCO zose zamaze guhuzwa habayeho SACCO zo ku rwego rw’akarere.”
Guverineri Rwangombwa yavuze ko uku guhuriza hamwe SACCO “bizafasha mu kongera ubushobozi bw’izi SACCO no gushobora gutanga serivisi noneho zirushijeho kunoga no kugira ubushobozi ku bakiriya bazo.”
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2024, ku Makoperative yo kubitsa no kugurizanya mu Mirenge (UMURENGE-SACCOs) ubwihaze ku bw’imari shingiro bwari kuri 34.2%.
Ku bigo by’imari iciriritse bifite imigabane igaragara ku isoko (Public Limited Companies) kwihaza ku mari shingiro kwari 21.3%, na ho andi makoperative yo kugurizanya no kubitsa yari afite 39.3%.
BNR igaragaza ko ubu bushobozi ku kwihaza ku mari shingiro kwatewe n’ukwiyongera kw’imari shingiro hamwe n’umutungo w’ibigo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!