00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga RwandAir yinjiza yiyongereyeho 80%, arenga miliyari 620 Frw mu 2023

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 3 September 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Fiscal Risk Statement) 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Iyi raporo igaragaza ko RwandAir yinjije miliyari 620.6 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022.

Ni mu gihe hari hamaze iminsi habayeho igabanyuka ry’ibyo iyi sosiyete yinjije mu mu myaka yari yabanje kuko mu 2019 yinjije miliyari 334 Frw, ahita agera kuri miliyari 300 Frw mu 2020, na miliyari 271 Frw mu mwaka wa 2021.

Bigaragara ko imyaka ibiri amafaranga RwandAir yinjije yagabanyutse biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyashegeshe bikomeye urwego rw’ubwikorezi n’ubukerarugendo.

Ni raporo igaragaza ko amafaranga Leta yahaye RwandAir muri uwo mwaka ari miliyari 192.3 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yabwiye The New Times ko kuva Covid-19 yacogora babonye izamuka ry’ubukungu mu buryo budasanzwe.

Ati “Ibigereranyo bya IATA bigaragaza ko ingendo zizikuba gatatu mu myaka 20 iri imbere. Amahirwe yo gukomeza gutera imbere ni menshi. Iterambere ryacu muri iyi minsi ishize rishingiye ku bintu bitatu, birimo ubukerarugendo bwazamutse cyane, ishoramari mu bwikorezi bw’imizigo na Kigali yarushijeho kuba igicumbi cy’ibikorwa byinshi.”

Makolo yahamije ko RwandAir yabaye inkingi ya mwamba mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, guhuza Afurika n’indi migabane nk’u Burayi n’Uburasirazuba bwo hagati binyuze mu ngendo zitandukanye zerekeza muri ibyo bice.

Ati “Iyi sosiyete yabaye inkingi ikomeye muri gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukerarugendo; igihugu cyakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1.4 mu 2023, hafi kwikuba gatatu ku bo cyakiriye mu 2021. Usibye abakerarugendo twari dusanzwe dufite basura pariki zitandukanye n’ibice ndangamuco, Kigali ni wo mujyi wa kabiri mu kwakira inama nyinshi nyuma ya Cape Town muri Afurika. Iri terambere ry’ubukerarugendo bifitanye n’ingendo zacu.”

Yahamije ko RwandAir yatumye Kigali ibasha kugendwa cyane n’abaturuka mu bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye.

Gutwara imizigo bizitabwaho cyane

Makolo yavuze ko gahunda yo gutwara imizigo mu ndege izakomeza gushyirwamo imbaraga hagamijwe kuzamura ibyohezwa mu mahanga.

Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ya 2023 igaragaza ko imizigo yatwawe n’indege ya RwandAir muri uwo mwaka yiyongereyeho 22.7%, igera kuri toni 4,595. Ibyerekezo byagiyemo imizigo myinshi harimo Dubai, u Bwongereza n’u Bubiligi.

Ati “Guteza imbere ubwikorezi bw’ibintu biri muri gahunda ya Leta yo guhuza u Rwanda n’Isi binyuze mu bucuruzi. Vuba aha muri uyu mwaka, RwandAir yatangije ingendo ebyiri zijyana imizigo i Dubai na Djibouti kandi twizeye ko tuzatangaza n’izindi nyinshi mu bihe bizaza ubwo hazaba habonetse indege nshya zijyanye n’iri terambere.”

Indege za RwandAir zikorera imizigo zijyana ibyiganjemo umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Burayi, mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, zigasubira mu Rwanda zitwaye ibicuruzwa birimo imiti n’ibikoresho bikoreshwa mu nganda.

Makolo kandi yavuze ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali cyatangiye kwakira abagenzi benshi baba berekeza mu bindi bihugu kuko ubu bamaze kugera kuri 60% by’abagenzi bose bakoresha indege zayo.

Ati “Twongereye inshuro tujya i Burayi tubasha guhuza Afurika n’Isi, ndetse twanatangiye ingendo za buri munsi ziva i Londres kuva muri Gicurasi 2024.”

Yahamije ko RwandAir ifite intego yo kuba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, igahuza ibice bitandukanye ndetse mu myaka itanu iri imbere bakazaba barakubye kabiri ingendo zikorwa kandi hatangwa serivisi nziza.

Makolo avuga ko gahunda yo gutangiza ibyerekezo bishya na yo ikomeje “tukazagurira ibikorwa ku masoko mashya ashobora kuduteza imbere muri Afurika. Gushakisha ahari amahirwe y’ubucuruzi biri muri gahunda zitabwaho cyane mu guteza imbere ubukerarugendo, ubwikorezi n’ubucuruzi.”

RwandAir ifite indege 14 zirimo Boeing 737-800NG enye, Boeing 737-700NG ebyiri, Bombardier Q-400NG ebyiri na Airbus A330 eshatu.

Abagenda mu ndege za RwandAir bitabwaho igihe cyose
Aba abagenzi bicaye muri business class
Ingendo zijya mu Bwongereza zisigaye zikorwa buri munsi
Abagera kuri 60% by'abagenda na RwandAir baba bari mu ngendo zinyura mu Rwanda zerekeje mu bindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .