00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere rugana i Bruxelles

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 July 2017 saa 06:10
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, kuri uyu wa Gatanu cyatangije ingendo zigana i Bruxelles mu Bubiligi, icyo gihugu kiba icyerekezo cya 23 izi ndege zerekezamo.

Muri Kamena nibwo Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, Col Chance Ndagano, yatangaje ko muri uku kwezi aribwo RwandAir izatangira ingendo zigana i Bruxelles, aho indege izajya ihaguruka i Kigali ikagerayo nta handi ihagaze, ariko mu kugaruka ikanyura i Londres mu Bwongereza.

Itangazo rya RwandAir rivuga ko kuri uyu wa 14 Nyakanga saa 10:10 ari bwo RwandAir yatangije urugendo rwa mbere rw’ubucuruzi rugana i Bruxelles ntaho indege ihagaze, aho byitezwe ko indege igerayo saa 18:40.

Rikomeza rigira riti “Tuzajya dukora ingendo ziganayo gusa, hari ibintu bikinozwa kugira ngo hazajye hakorwa n’ingendo zigaruka. Gutangiza izi ngendo ku mugaragaro bizatangazwa vuba.”

RwandAir iheruka kuvuga ko muri iki cyerekezo gishya izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru yifashishije Airbus A330 imwe mu ndege zigezweho inafite WiFi muri yo, hagamije korohereza abayigendamo.

Bruxelles ni wo Murwa Mukuru w’u Bubiligi, ukaba icyicaro cy’imiryango ikomeye y’i Burayi nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; OTAN; n’indi ku buryo hari n’abadatinya kuwita Umurwa Mukuru w’u Burayi.

Ibarizwamo ibice bitandukanye kuri ba mukerarugendo n’abandi bashaka kumenya amateka birimo nka Grand Place igaragaramo amateka y’uyu mujyi na Parc du Cinquantenaire ku bashaka kuruhuka.

RwandAir yatangiye mu 2002 leta iza kuyiha ingufu zidasanzwe mu 2009, ubu ikaba ari umuyoboro ugeza ba mukerarugendo mu rwa Gasabo, udasize abashoramari ndetse n’ababonye akazi kubera icyo kigo.

Ikora ingendo mu byerekezo birimo imijyi nka Nairobi, Entebbe, Mumbai, Harare, Lusaka, Douala, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Londres, Bruxelles n’indi.

RwandAir iteganya ko uyu mwaka uzarangira itangije ingendo i Bamako muri Mali, Conakry muri Guinea, Dakar muri Senegal ndetse ikazambukiranya Aziya ikagera Guangzhou mu Bushinwa, mu 2018 ikazambuka inyanja ya Atalantika igana New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Airbus A330-300 yiswe Umurage u Rwanda rwakiriye mu Ukuboza 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .