Ibyo barabivuga nyuma y’aho batewe inkunga mu mushinga SAIP wabafashije mu bikorwa byo kuhira, abandi bagahabwa Greenhouse, buri imwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 19 Frw, zatumye bongera umusaruro w’ibyo bahinga.
Mukandayisenga Donatille uhinga mu Mudugudu wa Rugunga, mu Kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Nzige, yavuze ko ‘Greenhouse’ ahingamo ifite metero kare 540, akaba ayihingamo pavuro aho mu gihembwe gishize yasaruyemo toni esheshatu zifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.
Ati “Ubuhinzi bwo muri Greenhouse butwara igishoro gito mu kuhira, gushyiramo amafumbire no guhingamo kuko buba ari ubutaka buto kandi ugakuramo umusaruro mwinshi. Ikindi ubwiza bw’umusaruro wo muri Greenhouse buba butandukanye n’ubwo hanze kuko tubona uko twirinda uburwayi n’ibyonnyi.’’
Yongeyeho ko kuva atangiye guhinga muri Greenhouse, yabashije kubakamo inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw bituma ava mu bukode, ndetse kuri ubu abana be biga neza kandi akabasha kubishyurira amashuri biturutse mu mafaranga akura muri ubu buhinzi.
Sezirahiga Vincent uhinga Concombre, yavuze ko iyo agereranyije umusaruro yabonye mu guhinga muri Greenhouse uruta inshuro nyinshi uwo abona iyo yahinze hanze yayo. Yashimangiye yaba umusaruro w’inyanya ndetse na Concombre uba ari mwinshi kandi unafite ubwiza.
Ati “Greenhouse gusa irahenda, zigonderwa na bake ariko zibaye nyinshi twajya tubona umusaruro mwinshi kurushaho, twanasaba Leta kuzikwirakwiza mu bandi bahinzi.’’
Mukansanga Josiane we avuga ko amafaranga yabonye mu guhinga imboga yamufashije kuvugurura inzu ye ndetse anabasha kwigurira amatungo magufi byose abikesha inyungu yakuye mu gishanga cya Nyirabidibiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko aho SAIP itunganyirije igishanga cya Nyirabidibiri ndetse ikanatanga Greenhouse mu baturage byatumye umusaruro w’imiteja, inyanya, ubwoko butandukanye bwa pavuro n’ibindi bihingwa wiyongereye cyane.
Ati “Ubu basigaye bahinga bagamije isoko mpuzamahanga, byose byabazaniye amafaranga menshi ariko bininjiriza n’igihugu. Abaturage mbere bihingiraga imirenzo y’ibijumba, umurenzo w’ibindi bihingwa bifasha urugo ku buryo byatumaga badatera imbere, ubu rero ubuzima bwabo bwateye imbere, bubatse inzu nziza biteza imbere bigaragara.’’
Kuri ubu igishanga cya Nyirabidibiri gikora ku mirenge ya Mwulire, Rubona, Nzige na Gahengeri cyaratunganyijwe kuri hegitari 215, gihingwamo imboga zirimo inyanya, amashu, pavuro, urusenda n’izindi nyinshi zitandukanye zigurishwa mu mahanga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!