00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwabukumba yagizwe Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2024 saa 07:27
Yasuwe :

Rwabukumba Pierre Celestin usanzwe ari Umuyobozi w’Isoko ry’Imari mu Rwanda, yagizwe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA.

Ni nyuma yo kwegura kwa Thapelo Tsheole wari kuri uwo mwanya, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rw’Imari rwa Botswana.

Thapelo Tsheole yeguye ku buyobozi bw’Urwego rw’Imari rwa Botswana, bihita bituma atakaza n’umwanya w’Umuyobozi Mukuru wa ASEA yagiyeho mu Ugushyingo 2022.

Itangazo Ishyirahamwe ASEA ryashyize hanze, rivuga ko Rwabukumba wari Umuyobozi Mukuru Wungirije azatangira inshingano ze tariki 1 Gicurasi 2024.

ASEA yatangaje ko yiteze ko Rwabukumba azakomeza kuyifasha gutera imbere ndetse no guhuza imikoranire y’inzego zishinzwe imari n’imigabane muri Afurika.

Iri shyirahamwe ryashinzwe mu 1993 rigizwe n’ibihugu binyamuryango 37. Rikorana bya hafi n’abanyamuryango baryo muri gahunda zigamije kuzamura uru rwego no guharanira ko bizagera mu 2025 rushobora kuba inkingi ya mwamba y’iterambere ry’uyu mugabane.

Rwabukumba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .