RURA yagumishijeho ibiciro bya lisansi byari bisanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2019 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko nta cyahindutse ku biciro bya lisansi na mazutu byari bisanzwe.

Buri mezi abiri RURA itangaza uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihagaze hashingiwe ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe, RURA yatangaje ko hakomeza gukurikizwa igiciro cyari gisanzwe, aho igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1013 kuri litiro naho igiciro cya Mazutu kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1039 kuri litiro.

Ni ibiciro byashyizweho tariki 3 Mutarama 2019 aho kuri lisansi litiro yagabanutseho 119 Frw, igera ku 1013 Frw naho Mazutu igabanukaho 109 Frw kuri litiro, igera ku 1039 Frw.

RURA icyo gihe yatangaje ko iryo gabanuka rishingiye ku imanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo biciro byamanutse nyuma y’aho mu Ukuboza 2018, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kumanuka ku isoko mpuzamahanga kubera ubukungu bw’Isi butifashe neza.

Imibare yatangajwe tariki ya 24 Ukuboza 2018, yagaragazaga ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse ku gipimo kirenga 30% mu gihembwe cya kane cya 2018, kiri hasi cyane uhereye mu gihembwe cya gatatu cya 2017.

Ni impinduka zishingiye ku kuba abashoramari bafite impungenge ku iterambere ry’ubukungu, ahanini kubera imbogamizi mu bucuruzi hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

Abashoramari kandi bagabanyije umurego mu bucuruzi bwa peteroli n’isoko ry’imari n’imigabane, bahitamo guhugira mu bijyanye n’ubwa zahabu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza