00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSE yashyizeho amabwiriza mashya yo gutangaza ibyakozwe ku ishoramari rirambye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 December 2024 saa 06:35
Yasuwe :

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE, ku bufatanye na Global Reporting Initiative (GRI) ryamuritse amabwiriza ngenderwaho mashya mu kugaragaza uburyo ikigo runaka kiri kubahiriza amahame agamije kubungabuhanga ibidukikije (ESG).

ESG cyangwa ‘Environmental, Social, and Governance’ ni amahame ikigo runaka kigomba kubahiriza agamije kubungabuhanga ibidukikije, kubahiriza uburenganzira bw’abakozi n’abaturage no kugira imiyoborere myiza.

Ni mu gihe Global Reporting Initiative, GRI, ari ikigo Mpuzamahanga gifasha abantu mu kubahiriza ayo mahame, aho gitanga uburyo bwemewe bwifashishwa n’ibigo mu kugenzura no gutangaza uko byitwaye mu kubagiriza izo ngingo eshatu za ESG.

Ni intambwe ikomeye ku Rwanda mu bijyanye n’isoko ry’imari muri ibi bihe ibijyanye no gushora imari mu buryo bwa nyabwo ndetse butangiza biri kwitabwaho cyane.

Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba yagaragaje ko ayo mahame ari ingenzi mu kugira u Rwanda igicumi cy’ishoramari, asobanura ko ESG ari ikintu cy’ibanze abantu ibihugu biri kwitaho mu gukurura ishoramari ryagutse.

Ati “Kwimakaza amahame ya ESG mu gutangaza ibyo dukora n’ingaruka byagize, ni uburyo bwo kugira u Rwanda ahabereye ishoramari n’uburyo ruhora rwibanda ku mabwiriza mpuzamahanga ajyanye n’ishoramari rirambye.”

Ayo mabwiriza amaze imyaka ibiri atunganywa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe gufasha ibigo bibarizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda n’ibindi, kudasigara inyuma na cyane ko ari kimwe mu biri kwitabwaho cyane muri iki gihe.

Rwabukumba ati “ESG yabaye ingingo y’ibanze mu gufata ibyemezo bijyanye n’ishoramari. Abashoramari benshi ubu ntabwo barajwe ishinga cyane n’inyungu ahubwo barangamiye kureba uburyo ibigo bigira ingaruka ku bidukikije, abaturage n’ubuyobozi.”

Umujyanama mu bya tekiniki mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, Dr. James Ndahiro yagize ati “Amasoko yacu agomba kuyobora mu bijyanye no gukorera mu mucyo ariko no kubazwa inshingano. Ubu buryo bwo kumenyekanisha ibyakozwe hashingiye kuri ESG ni intambwe ikomeye mu gushinga ibigo, hatagamijwe kunguka gusa ahubwo no kugira n’uruhare mu kurengera ibidukikije n’iterambere ry’abaturage.”

Ni mu gihe Umuyobozi ushinzwe porogaramu zitandukanye za GRI muri Afurika, Bhongolwethu Sonti yavuze ko mu gutanga ibyakozwe hisunzwe ESG bituma ibigo by’ubucuruzi bikorera mu mujyo w’iterambere rirambye ari na ko bakemura ibibazo mu bice bakoreramo.

Ati “Ubu ni bwo buryo duhangamo ibigo bikora mu buryo burambye ariko binagira ingaruka nziza ku baturage.”

Uyu muyobozi yashimiye u Rwanda ku muhati warwo mu kwimakaza ubukungu butangiza, ashimangira ko ubuyobozi bw’igihugu bwubakitse neza, bugira uruhare rukomeye mu iyubahirizwa ry’amahame ya ESG.

Imurikwa ry’ayo mahame ryabanjirijwe n’amahugurwa y’umunsi umwe yatanzwe bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Protos Capital LLP, umwe mu bayobozi bacyo witwa Loise Wangui Musyoka, akagaragaza ko ESG ari inkingi mwamba mu guteza imbere ihangwa ry’udushya no kubaka icyizere mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Ikigo gitunganya kawunga kinabarizwa kuri RSE, Mahwi Grain Millers Ltd, Jean Claude Uwizeyemungu yashimangiye ko imurikwa ry’ayo mabwiriza mashya bitazakurura abashoramari gusa, ahubwo bizanagira u Rwanda kimwe mu bihugu biyoboye mu hashobora gukorerwa ubucuruzi butangiza muri Afurika.

U Rwanda rwabaye urwa karindwi mu banyamuryango b’Iburiro ry’Amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika bashyizeho aya mabwiriza mashya ruba urwa kabiri mu Karere nyuma ya Kenya, Misiri, Maroc, Afurika y’Epfo, Botswana, Eswatini.

Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba yagaragaje ko amahame mashya mu kwimakaza ESG ari ingenzi mu kugira u Rwanda igicumi cy’ishoramari
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, RSE ku bufatanye na Global Reporting Initiative (GRI) ryamuritse amabwiriza ngenderwaho mashya mu kugaragaza uburyo ikigo runaka kiri kubahiriza gahunda ya ESG.
Umwe mu bayobozi ba Protos Capital LLP, Loise Wangui Musyok mu bitabiriye umuhango wo kumurika amabwiriza mashya ya ESG bikozwe na RSE
Umuyobozi w’Ikigo gitunganya kawunga kinabarizwa kuri RSE, Mahwi Grain Millers Ltd, Jean Claude Uwizeyemungu yagaragaje amahirwe ari mu kwimakaza amahame ya ESG mu ishoramari ry'u Rwanda
Imurikwa ry'amahame mashya ya ESG ryabanjirijwe n’amahugurwa y’umunsi umwe kuri iyo ngingo yatanzwe bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Protos Capital LLP
Umuyobozi ushinzwe porogaramu zitandukanye za GRI muri Afurika, Bhongolwethu Sonti yagaragaje ibyiza byo kwimakaza amahame ya ESG mu ishoramari ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .