RRA yongereye ukwezi ku gihe cyo kwishyura imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2020 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyongereye ukwezi ku gihe ntarengwa cyari cyatanzwe cyo kwishyura imisoro ku mutungo utimukanwa wa 2019, umusoro w’ipatante wa 2020 n’umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2020.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze, cyavuze ko “abantu bose barebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro w’ipatante wa 2020 n’umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2020, itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura uwo musoro yari iteganyijwe kuwa 31 Mutarama 2020 yimuriwe tariki 29 Gashyantare 2020.”

Ubuyobozi bwa RRA bwasabye abasora gukora imenyekanisha ry’iyi misoro kandi bakishyura bifashishije ikoranabuhanga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) giherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2018/19 cyinjije miliyari Frw 1,422.9 ku ntego ya miliyari Frw 1,392.1 cyari gifite bituma kirenzaho miliyari Frw 30.8 angana na 102%.

Mu myaka 20 ishize, imisoro y’imbere mu gihugu yakusanyijwe na RRA yiyongereye inshuro 20 mu gihe ingengo y’imari y’igihugu yiyongereye inshuro 14.

Itegeko riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta rigena ibihano ku bukererwe bwo kwishyura imisoro byaragabanyijwe.

Uwakererewe kwishyura yishyura ibihano bya 20% by’umusoro yari kwishyura igihe atararengeje iminsi 30 y’ubukererwe. Urengeje iminsi 30 ariko iri munsi ya 60 yishyura 40% naho uyirengeje yishyura 60% y’ibihano.

Kugeza ubu imisoro ifite uruhare rwa 54.1% mu ngengo y’imari y’igihugu, mu gihe nko mu 1998 yari 36.3%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .