RRA yongereye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura TVA n’umusoro ku mushahara

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 16 Mata 2020 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) cyongeye igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyongeragaciro (TVA), umusoro ku mushahara (TPR) n’Umusoro ufatirwa bikazageza ku wa 24 Mata 2020.

RRA yatangaje ko abaratashoboye kujya kumenyekanisha no kwishyurira igihe umusoro ku nyongeragaciro (TVA), Umusoro ku mushahara (TPR) n’umusoro ufatirwa bongereweho iminsi umunani.

Ubutumwa RRA yanyujije kuri Twitter bugira buti “Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buramenyesha abasora bose batashoboye kubona uburyo bwo kujya kumenyekanisha no kwishyura TVA, TPR n’Umusoro ufatirwa ko igihe cyo kubikora cyongerewe kugeza 24/4/2020.”

Ubusanzwe iyo misoro yishyurwa bitarenze ku itariki 15 buri kwezi. RRA ikomeje gukora impinduka mu rwego rwo korohereza abasora muri ibi bihe bya Coronavirus.

Icyo kigo cyari giherutse kongerera iminsi 15 abasora banini n’ukwezi kumwe ku basora bato n’abaciriritse, ku gihe cyari giteganyijwe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse mu 2019.

Ibyo nabyo byatangajwe nyuma yo gutangaza izindi ngamba nshya z’igihe gito, zongera igihe cyo kwemeza ibitabo cyongereweho amezi abiri ku batarabikora.

RRA kandi yemeje ko abasora bose basaba ubwumvikane mu gukemura ibibazo by’imisoro, ko ubusabe bwabo buzajya bwakirwa badasabwe kubanza kwishyura avansi ya 25% y’umusoro wose baciwe; ibi bikazamara igihe cy’iminsi 30, uhereye tariki ya 23 Werurwe 2020.

Icyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .