Ibikorwa ngarukamwaka byo gushimira abasora bigiye kuba ku nshuro ya 22, bizabera mu ntara zitandukanye z’igihugu, hagenderwa ku nsanganyamatsiko igira iti “EMB yanjye, umusanzu wanjye.”
Abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru bazashimirwa ku wa 5 Ugushyingo 2024, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bashimirwe ku wa 8 Ugushyingo, abo mu Burasirazuba bazashimirwe ku wa 12 Ugushyingo, mu Majyepfo abasora bazashimirwa ku wa 15 Ugushyingo, na ho ku itariki 20 Ukuboza 2024 hazabaho gushimira abasora ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024, yavuze ko gushimira abasora b’indashyikirwa bituma abacuruzi barushaho kwibwiriza gutanga imisoro ibareba.
Ati “Ibikorwa bigamije gushimira abasora bubahiriza neza inshingano zabo no gushima ibyagezweho biturutse mu misoro. Ibi bituma abacuruzi barushaho kwibwiriza gusora cyane ko ari inshingano ku bo bireba bose. Imisoro imaze kugera ku ruhare rushimishije, 51% ku ngengo y’imari.”
Minisitiri Murangwa yahamije ishoramari ry’abikorera mu myaka itanu iri imbere rizava kuri miliyari 2,2$ rikazagera kuri miliyari 4,6$ mu 2029 bizanajyanishwa no kongera ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.
Ati “Tubasaba kwirinda ibikorwa bya magendu n’ibindi bimunga ubukungu bw’igihugu. Navuga ko magendu zose atari nziza ariko bijyanye na gahunda dufite nta magendu iruta ikibazo cyo kudatanga EBM, cyangwa gutanga EBM ituzuye.”
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Ronald Niwenshuti yahamije ko gukoresha EBM byatumye umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ukusanywa wiyongera ku ijanisha rinini cyane.
Ati “Impamvu dukomeza gushyira imbaraga muri EBM ni uko kuva twatangira kuyikoresha yazamuye cyane umusoro ku nyongeragaciro aho wavuye kuri miliyari 259,1Frw mu 2013/2014 ugera kuri miliyari 792Frw mu 2023/2024 bihwanye n’izamuka ra 205%”
Abiyandikishije ku ishimwerya EBM bariyongereye
Niwenshuti yavuze ko kuva muri Werurwe 2024 batangiza gahunda yo guhemba 10% abaguzi basabye inyemezabuguzi ya EBM, hamaze kwiyandikisha abaguzi barenga ibihumbi 51.
Ati “Kugira ngo iyi ntego ya EBM ishyirweho kandi abe ari yo dukomeza kwimakaza uyu mwaka, tumaze iminsi mu bukangurambaga bugamije kwibutsa abacuruzi gukoresha neza EBM, ndetse abaguzi bakitabira kuyisaba, kuko hateganyijwe ishimwe rya 10% ku waste inyemezabuguzi.”
“Kuva iyi gahunda yatangira muri Werurwe 2024, hamaze kwiyandikisha abarenga ibihumbi 51 bafite amashimwe kuri telefone zabo angana na miliyoni 755Frw.”
Niwenshuti yahamije ko EBM yazamuye umusoro ku nyongeraciro wagombaga gukusanywa mu 2023/2024 ku gipimo cya 102%.
Yahamije ko byazamuye umusoro ku nyungu ukava kuri miliyari 120 Frw mu 2013/2014 ukagera kuri miliyari 585 Frw mu 2023/2024.
RRA ivuga ko ishyize imbere gahunda yo guhugura abacuruzi kugira ngo bashobore gukoresha EBM, gusura abacuruzi mu maduka bagamije kwigisha.
Umwaka ushize ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyakusanyije miliyari 2639 Frw mu gihe intego yari miliyari 2637 Frw, bigaragaza izamuka rya 12,8%.
Muri uwo mwaka cyakusanyirije uturere two mu gihugu imisoro n’amahoro bingana na miliyari 89,8 Frw mu gihe intego yari miliyari 88,1 Frw.
Niwenshuti ati “Kugira ngo ibi byose bigerwego byatewe n’izamuka ry’ubukungu, ingamba zo mu buyobozi bw’imisoro n’amahoro n’ivugurura ry’amategeko ryagiye rikorwa muri uwo mwaka.”
Uyu mwaka wa 2024/2025 RRA ifite intego yo kwinjiza miliyari 3061 Frw azagira uruhare rwa 54% mu ngengo y’imari y’igihugu ingana na 5690 Frw.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!