00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyari 1.907,1Frw mu 2021/22

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2022 saa 08:46
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka warangiranye na tariki 30 Kamena 2022 w’isoresha, cyabashije gukusanya miliyari 1907,1 Frw, mu gihe cyari cyarasabwe gukusanya miliyari 1831,3 Frw.

Ibi bivuze ko RRA yarengejeho miliyari 75,8 Frw ku ntego yari yahawe. Ni mu gihe ugereranyije n’ayo yari yakusanyije mu 2020/21 habayeho inyongera ya 15,3%.

Komiseri w’ishami rishinzwe ingamba no gusesengura ibyahungabanya imikorere ya RRA, Dr Innocente Murasi, yabwiye RBA ko ibi byagezweho kubera imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye, biganjemo abasora.

Ati “Ntabwo ibihe byari byoroshye ariko kuva imyaka itandatu ishize Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangiye gahunda yo kuzamura iyubahirizwa ry’ibisabwa byose kugira ngo hasoreshwe neza imisoro itangwe neza nk’uko bigomba ku bufatanye n’abasora n’abandi bafatanyabikorwa".

Yakomeje asobanura ko iyo gahunda isaba ko buri rwego rwicara bagakora igenamigambi, buri rwego rukiha umuhigo, iyo gahunda ikaba ari kimwe mu bikomeye bigenda bibyara ingaruka nziza mu kuzana umusaruro.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko mu ngengo y’imari nshya igomba gukoreshwa guhera muri uku kwezi ingana na miliyari 4.441Frw, muri yo RRA isabwa kuzagira uruhare rwa miliyari 2.133,1Frw bingana na 45,8% by’ingengo y’imari yose.

Komiseri Dr Murasi, avuga ko kugira ngo iyo ntego igerweho bazibanda ku kubahiriza ibisabwa mu mategeko y’imisoro nko kwiyandikisha ku misoro, gukora imenyekanisha, gutanga umusoro wuzuye kandi ku gihe, gukora imenyekanisha ryuzuye kandi ry’ukuri.

Ati “Ku birebana n’imisoro y’imbere mu gihugu, hari inzego twahisemo zizibandwaho dushingiye ku byagiye bigaragara nk’intege nke. Ikindi tuzibandaho cyane ni abafasha abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, hari abakigaragaraho intege nke zo kutubahiriza ibisabwa mu gusoresha, tuzakomeza guhugura no gukora ubukangurambaga".

Yongeraho ko bazakomeza umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM ryo gutanga inyemezabuguzi no kurigeza ku bantu bose basora, kandi bakareba ko rinakoreshwa neza.

Hazabaho kandi uburyo bwo guhuza imibare kugira ngo harebwe ibyuho byose byaba bituma abantu badasora neza. Hari ukubasura, gukora igenzura no kwandika abatariyandikishije ku misoro.

Mu mwaka wa 2020-2021, RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyari 1.643,3Frw, ugereranyije n’ayo yakusanyije uyu mwaka ushize harenzeho 15,3% kuko yakusanyije miliyari 1.907,1Frw.

RRA ivuga ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukoresha EBM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .