Qatar igiye gushora imari mu mahoteli mu Rwanda: Kuki yahisemo u Rwanda?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Qatar uwavuga ko ari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda muri iyi minsi ntabwo yaba abeshye, by’umwihariko bitewe n’ishoramari rikomeye iri gushyira mu bikorwa bitandukanye kandi bifite akamaro gakomeye mu iterambere ry’igihugu.

Mu 2012 nibwo ishoramari rikomeye ry’abanya-Qatar ryatangiraga mu Rwanda, hatangizwa ingendo za Qatar Airways. Nyuma yaho, ibindi bikorwa byarakurikiye binyuze mu mubano mwiza uri hagati y’ibihugu, ni ukuvuga Perezida Kagame na Emir wa Qatar.

Hari kandi amasezerano atandukanye hagati y’u Rwanda na Qatar yibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

Mu myaka itatu ishize, umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera binyuze mu ngendo z’abakuru b’ibihugu, hasinywa amasezerano atandukanye. Azwi cyane ni ajyanye no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ndetse hitezwe n’andi yo kugura imigabane muri RwandAir.

Hari impamvu nyinshi Qatar yahisemo gushora imari mu Rwanda, zimwe zirimo imiyoborere y’igihugu n’amahirwe y’ishoramari aruboneka bikajyana n’uko ari igihugu kiri mu mutima wa Afurika aho byoroshye kugera mu zindi mpamvu.

IGIHE yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, i Doha, avuga ko kimwe mu byabakuruye mu gushora imari mu Rwanda ari aho igihugu giherereye, umutekano “n’amahirwe y’ishoramari ari muri kiriya gihugu”.

Qatar igiye gushora imari mu mahoteli mu Rwanda

Akbar yatangaje ko mu gihe cy’imyaka itatu, abanyarwanda bazatangira kubona umusaruro ugaragara w’amasezerano amaze iminsi asinywa hagati y’u Rwanda na Qatar dore ko icyo gihe ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba cyatangiye gukora.

Ati “Mu myaka itatu iri imbere muzatangira kubona umusaruro, uwo ni umusaruro mu guhanga imirimo, mu guhanga amahirwe y’ubukungu ku baturage, kuzamura imibereho y’abaturage, kuko ibijyanye n’indege ni umuyoboro mwiza wo guhanga imirimo.

Abajijwe ibijyanye n’ingano y’amafaranga bazashora mu Rwanda, Akbar yasubije ati “ntabwo njya mbwira umuntu uwo ariwe wese ibijyanye n’imibare”.

Magingo aya, usibye Ikibuga cy’Indege cya Bugesera n’imigabane Qatar Airways igiye kugura muri RwandAir, hari gahunda yo gushora imari mu bindi bikorwa cyane ibijyanye n’amahoteli.

Umuyobozi wa Qatar Airways, yabwiye IGIHE ati “Qatar Airways irashaka gushora imari mu bijyanye n’amahoteli. Urabizi iyo ukura mu bijyanye n’indege, ukenera ibyumba byo kuraramo by’abakozi, ukenera kuzana abantu b’inzobere, uzakenera kandi ibyumba by’abakozi bo mu ndege biri hafi n’ikibuga cy’indege. Rero hazabaho amahirwe y’irindi shoramari riturutse mu zindi nzego za Guverinoma zikora ibijyanye n’ibikorwa remezo.”

Kuki Qatar ikomeje ishoramari hanze y’igihugu?

Qatar ni kimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gifite buri kimwe cyose umuntu yakenera, kiri ku buso buto cyane bungana n’Intara y’Uburengerazuba hamwe n’Umujyi wa Kigali ubiteranyije, kuko kiri kuri kilometero kare 11,581.

Qatar ntabwo ituwe cyane, magingo aya ibarirwa abaturage bagera kuri miliyoni 2.7 gusa, igitangaje ni uko muri abo, abanyagihugu kavukire barenga gato 10%, ni ibihumbi 330 gusa, abandi bose ni abanyamahanga binjira mu gihugu bashaka akazi.

Mu 2017 habarwaga ko umuturage muri Qatar yinjizaga nibura ibihumbi 63 by’amadolari (asaga miliyoni 60 Frw) ku mwaka. Gusa ariko ayo mafaranga aturuka ku kintu kimwe, ubukungu bushingiye ku mutungo kamere, Qatar ifite gaz nyinshi bihambaye ndetse ni iya gatatu ku Isi nyuma y’u Burusiya na Iran.

Intego ya Qatar ntabwo ari ugukomeza gushingira ubukungu mu mutungo kamere gusa, ikora n’ibishoboka byose igashora imari ariko hanze y’igihugu.

Mu gihe ubukungu bwari bwifashe nabi mu Burayi na Amerika, Qatar yarahagurutse ibibyaza amahirwe, igura imiturirwa myinshi mu Burayi, by’umwihariko i Londres, 30% z’inyubako zaguzwe na Qatar cyangwa se izifitemo imigabane.

Mu 2017 habarurwaga ko ishoramari rya Qatar mu Bwongereza ringana na miliyari 35 z’ama-pound ndetse ko mu myaka itanu hazaba hamaze gushorwa andi miliyari eshanu z’ama-pound.

Agace kabonekamo inganda nyinshi mu Bwongereza, Canary Wharf, ni aka Qatar; umuturirwa witwa The Shard, Olympic village n’izindi ndetse Qatar ifite imigabane ingana na 6.67% muri Barclays Bank. Aha ni hamwe muri henshi Qatar yashoye imari kandi ubu birayihira.

Ni uburyo bumwe Qatar yahisemo bwo kutarambiriza ku mutungo kamere gusa ahubwo igashaka n’uko ikorera andi mafaranga ariko binyuze mu ishoramari ryo hanze.

Ibikorwa remezo mu mujyi wa Doha bizamuka umunota ku wundi
Amahoteli mu Mujyi wa Doha azamuka umunsi ku wundi, Qatar Airways irashaka kongera umubare w'iziri mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .