Perezida wa Banki y’Isi yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Dr. Jim Yong Kim wayoboraga Banki y’Isi guhera mu 2012 yeguye ku mirimo ye, mu gihe byari biteganyijwe ko manda ye ya kabiri izarangira mu 2022.

Muri Mata 2012 nibwo Jim Yong Kim ukomoka muri Korea y’Epfo wari umukandida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatorewe kuyobora Banki y’Isi muri manda y’imyaka itanu, asimbuye Robert Zoellick.

Muri Nzeri 2016 abagize inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi, ku bwisanzure busesuye bemeje ko Dr. Jim Yong Kim akomeza kuyiyobora mu yindi myaka itanu nka Perezida, guhera ku wa 1 Nyakanga 2017.

Mu itangazo iyi banki yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama, Dr Jim Yong Kim w’imyaka 59 yatangaje ko azava muri uyu mwanya ku wa 1 Gashyantare.

Yagize ati “Byambereye icyubahiro gikomeye kuba Perezida w’iki kigo gikomeye, gifite abakozi b’abanyamurava bashishikajwe n’umugambi wo kurandura ubukene igihe tukiriho.”

“Ibikorwa bya Banki y’Isi ubu ni ingenzi kurusha ikindi gihe, kuko ibyifuzo by’abakene bikomeza kwiyongera ku Isi, n’ibibazo nk’ihindagurika ry’ibihe, ibyorezo, inzara n’ubuhunzi bigakomeza kwiyongera haba mu mibare n’ubukana. Kuba Perezida no gufasha muri uru rugendo byambereye ikintu gikomeye.”

Ku buyobozi bwe, ku bufatanye n’ibihugu 189 binyamuryango bya Banki y’Isi, yihaye intego yo kurandura ubukene bukabije ku Isi bitarenze umwaka wa 2030 no kwimakaza ubukungu budaheza, hitawe cyane ku baturage 40% bari mu bihugu bikennye.

Mu gihe cye kandi inkunga iyi banki itanga yakomeje kwiyongera, ku buryo muri Mata 2018 ba guverineri ba Banki y’Isi bemeje ko yongera imari shingiro ho miliyari $13 mu bigega byayo bya IBRD na IFC, kugira ngo irusheho gufasha ibihugu kugera ku ntego zabyo z’iterambere.

Dr Jim Yong Kim nk’umuganga wabyize, mu 1987 yagize uruhare mu gushinga umuryango Partners In Health uba mu bikorwa by’ubuvuzi cyane cyane mu bihugu bikennye, mu Rwanda uzwi nk’Inshuti mu Buzima, ukagira uruhare mu buvuzi burimo ubw’indwara ya kanseri.

Ntihatangajwe impamvu yatumye uyu muyobozi yegura. Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi, Kristalina Georgieva, niwe uwzahita afata inshingano za Perezida mu buryo bw’agateganyo.

Dr Kim yatangaje ko nyuma yo kwegura muri Banki y’Isi hari ikigo azahita atangira gukorera, “yibanda cyane ku kongera ibikorwa remezo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Byinshi ku nshingano ze nshya bizatangazwa vuba."

Uretse gukora mu bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo, Dr Kim yatangaje ko azahita asubira mu bayobozi bakuru b’umuryango Partners In Health (PIH), yagize uruhare mu gushinga mu myaka isaga 30 ishize.

Ati “Nshimishijwe no kongera gukorana n’inshuti zanjye z’igihe kirekire hamwe na bagenzi banjye muri PIH, mu nzego zitandukanye zireba ubuzima n’uburezi.”

Muri manda ebyiri nka Perezida wa Banki y’Isi, Dr Kim yagiye atorwa
atanzweho umukandida na Perezida Barack Obama.

Dr. Jim Yong Kim wayoboraga Banki y’Isi guhera mu 2012 yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza