Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yitabiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga, umuhango wo kwizihiza imyaka 60 ishize umuryango OECD ushinzwe.
Muri Gicurasi 2019 u Rwanda rwemerewe kwinjira mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere gishamikiye kuri OECD aricyo OECD Development Centre. Cyashinzwe mu 1961 nk’ikigo cyigenga kigamije guhuza OECD n’ibihugu biyigize mu biganiro ku gusangira ubumenyi no guteza imbere ubukungu
Perezida Kagame yavuze ko OECD ari ingirakamaro cyane, kuko gahunda zayo z’iterambere zishingira ku mibare ya nyayo.
Ati “Akamaro gakomeye ka OECD ni uko ishingira ku mibare mu gushyiraho gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Kwibanda kwayo ku iterambere ry’urwego rw’abikorera, ni ikintu gikenewe cyane muri gahunda yo guteza imbere inganda muri Afurika.”
Yavuze ko muri iki gihe ubukungu bw’ibihugu bwashegeshwe na Coronavirus, ari iby’ingenzi kugira ubufatanye bugamije gushakira hamwe uburyo bwo kwigobotora ibibazo byasizwe n’icyo cyorezo.
Nyuma yo kuba u Rwanda rwarabaye Umunyamuryango Mushya wa OECD Development Center, Perezida Kagame yavuze ko rwishimira ayo mahirwe yo kwigira ku byiza abandi bakora “tukanasangiza abandi amasomo y’urugendo rwacu rw’iterambere’.
Ati "Afurika n’u Rwanda twishimiye gukomeza ibiganiro no gufatanya na OECD mu gushakira abaturage bacu iterambere.”
OECD ni umuryango uhuriza hamwe ibihugu 37 bifite ubukungu buhagaze neza ku Isi. Mu bihugu bibarizwa muri uyu muryango harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Turikiya, u Busuwisi, u Bufaransa, Suède n’ibindi.
Kwinjira muri uwo muryango igihugu gisabwa kubahiriza ibikubiye mu ngingo eshanu zirimo kwihaza mu ishyirwaho ry’amategeko, politiki ihamye, ubutabera bwigenga, banki zitajegajega no kunoza imibanire n’amahanga. Urugendo rwo kwemererwa kwinjira muri OECD rushobora gutwara imyaka itanu. Nta gihugu cyo muri Afurika kibarizwa muri uwo muryango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!