U Rwanda ni igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyungukiye muri gahunda ya Resilience and Trust kuri ubu iri gushyirwa mu bikorwa mu gutera inkunga imishinga imwe n’imwe irebana no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.
Mu 2022, IMF yemereye u Rwanda miliyoni 319$ binyuze muri gahunda yayo igamije guhangana n’imihindagurikiye y’ibihe, Resilience and Sustainability Facility, yashyiriweho gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse, hagamijwe gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.
Muri 2023, iki Kigega cyumvikanye na Guverinoma y’u Rwanda ku nguzanyo izatangwa mu gihe cy’amezi 14, ifite agaciro ka miliyoni 262$ yo kwifashisha mu guhangana n’icyuho cyabayeho mu biciro bitewe n’imihindagukire y’ikirere.
U Rwanda na IMF bisanzwe bikorana muri byinshi ari nabyo byibanzweho muri ibyo biganiro hagati y’abayobozi b’impande zombi.
Aba bayobozi bahuriye muri Arabia Soudite aho Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya World Economic Forum yiga ku bufatanye n’iterambere ry’ingufu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 28 Mata 2024, Umukuru w’Igihugu yitabira ikiganiro kigaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’Isi ’New Vision for Global Development’, kivuga ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere.
Ni ikiganiro ahuriramo na Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Lazard Group, Peter Orszag.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!