00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Ralph Mupita uyobora MTN ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gicurasi 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo MTN Group, Ralph Mupita, witabiriye igikorwa cyo kwinjiza ku mugaragaro MTN Rwanda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Gicurasi 2021, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye mu Biro bye bya Village Urugwiro ku Kacyiru, Ralph Mupita uyobora MTN Group.

Uyu muyobozi yari aherekejwe n’abandi barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Ng’ambi na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Ralph Mupita yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Group ku wa 19 Kanama 2020. Yagize uruhare runini mu iterambere n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iki kigo abikesha gukoresha neza imari no gukemura ibibazo by’ingutu.

Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda Cell PLC kizatangira gucuruza imigabane yacyo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ku wa 4 Gicurasi 2021.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE), Pierre célestin Rwabukumba, aheruka kubwira IGIHE ko kuba MTN yinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane.

Yagize ati “Kuza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kwa MTN by’umwihariko hashize imyaka 10 ishize isoko ritangijwe, ni irindi buye ry’ifatizo. Gushyira MTN ku Isoko ry’Imari n’Imigabane by’umwihariko birongera ishoramari ku buryo bugaragara mu nzira yo kwaguka neza, kandi byongere umubare w’ibirango bikomeye ku isoko ndetse birusheho kongera imigaragarire y’ibikorwa by’icyo kigo. Gushora imari kwa buri wese muri rusange bishobora kuba imbarutso y’inyungu yava ku bashoramari bashya benshi bagiye kuzaza.’’

MTN yashyize ku isoko, ikirango cya Y’ello cyitezweho kuzakurura ibigo byinshi by’abikorera haba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Kuva mu myaka Icumi Isoko ry’Imari n’Imigabane rimaze kwandika ibigo 10 bivuye kuri kimwe cyari gihari mu 2011 byarigejeje kuri miliyari 1.500 Frw (miliyari 1,72 $), imigabane ifite agaciro ka miliyari 239 Frw (miliyoni 243,3$), n’impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 79,19 Frw (miliyoni 80,6$) byacurujwe ku isoko rya kabiri, bituma agaciro k’ibyakozwe kuri iryo soko kagera hafi kuri miliyari 1.468 Frw (miliyari 1,5 $).

Perezida Kagame yaganiriye na Ralph Mupita uyobora MTN ku rwego rw'Isi
Perezida Kagame yakiriye Ralph Mupita uyobora MTN Group. Uyu muyobozi yari aherekejwe n'Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Ng’ambi na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .